Rusizi: Imyenda y’ikirenga yatumye ishuri rihindura amashami ryigishaga

Byari bimaze iminsi bivugwa ko ishuri ryisumbuye rya Rususa rishobora kuzakinga imiryango bitewe n’imiyoborere n’imicungire mibi y’abayobozi bari barishinzwe, ariko kubw’amahirwe Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Cyangugu yaje kurigoboka ariko biba ngombwa ko rihindura icyerekezo ryari rifite.

Ibibazo byaribayemo byatume hahagarikwa icyiciro rusange n’amashami ya siyanse yari yarahatangijwe nayo arahinduka none ubu ryabaye ikigo cy’imyuga.

Iri shuri riherereye mu murenge wa Nkungu ryashinzwe n’abibumbiye muri Fondation Akana Yezu ryagize ikibazo cy’ubuyobozi bubi n’imicungire idahwitse, rigira igihombo cyatumye abari barishinze barita, nyuma Akarere kaza kuryegurira Diyoseze ya Cyangugu, ari nayo irifite kuri ubu mu buryo bw’agateganyo.

Iyi micungire mibi y’umutungo si igihombo yateje gusa kuko byatumye iri shuri rijya no mu madeni agera kuri miliyoni 300 nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkungu, Nsabimama Theogene, uri no mubashinzwe gushaka umuti w’ibibazo birivugwamo.

Nkuko kandi akomeza abitangaza, ngo abayoboraga irishuri bakoze byiganjemo uburinganya, gutanga sheki zitazigamiye, kuvanga umutungo w’ishuri n’uwabo bwite n’ibindi.

Ibi bibazo byose n’ibindi tutarondoye, biri mu byatumye abana bigaga kuri iri shuri biga nabi, abandi baryimukaho, icyakora abo twahasanze batubwira ko nyuma y’ivugurura no gutabarwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ngo hari ibimaze guhinduka.

Amwe mu mashuri y'ikigo cya E.S. Rususa.
Amwe mu mashuri y’ikigo cya E.S. Rususa.

Iri shuri kandi riri mu mashuri aturiye Pariki ya Nyungwe, ku buryo riri mu mashuri yabonye inkunga ya RDB yo kubakirwa ibyumba by’amashuri, uburiro, uburyamo n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, avuga ko ibi bibazo birivugwamo byahawe umurongo wo gukemuka, nyuma y’inama nyinshi Ubuyobozi bw’Akarere bwagiranye n’abo bireba barimo abacunga iri shuri muri iki gihe.

Basabwe gushyiraho uburyo bwo kwishyura vuba imyenda iryo shuri rifitiye abarihaye ibintu bitandukanye birimo ibyo kurya by’abanyeshuri no gukurikirana abagize uruhare mu gihombo cyaryo.

Hagati y’umwaka wa 2006 na 2008, iri shuri ryari rifite abanyeshuri basaga 700, ariko ubwo twahageraga tariki 22/01/2013 twasanze hari abana bagera kuri 50 bari mu mashuri abiri.

Icyakora batumbwiye ko bashobora kwiyongera bitewe n’abashobora kuhoherezwa mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye uyu mwaka wa 2013.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka