Rusizi: Bwa mbere abana biga amashuri y’incuke bahawe impamyabumenyi

Bwa mbere mu mateka y’akarere ka Rusizi, hagaragaye abana bize amashuri atatu y’incuke. Umuhango wo kubaha impamyabumenyi ibemerera ko umwaka utaha w’amashuri bagomba gutangira kwiga amashuri abanza wabaye 26/10/2014.

Abo bana 53 bize mu kigo cy’ishuri cya St Matthew’s College bagaragarije ubuhanga n’ubumenyi ababyeyi babo bari baje mu muhango wo kubaha indangamanota ibyo kandi ngo binashimangira ko ireme ry’uburezi riri kugenda ritera imbere.

Aba bana nibo ba mbere mu karere ka Rusizi biga mumashuri y'incuke bahawe impamyabumenyi.
Aba bana nibo ba mbere mu karere ka Rusizi biga mumashuri y’incuke bahawe impamyabumenyi.

Nteziyaremye Jean Pierre, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi yasabye ababyeyi gushishikazwa no kujyana abana babo mu mashuri y’incuke mbere yo kujya mu mashuri abanza kuko aribyo bituma umwana azamuka neza mu myigire ye.

Nyuma yo kubona ubuhanga abana bato bakura mu mashuri y’incuke umwe mu babyeyi bahagarariye abandi yasabye bagenzi be gukomeza gufasha abo bana kugirango intambwe bateye ntigasubire inyuma.

Ababyeyi bishimiye ko abana babo barangije amashuri y'incuke.
Ababyeyi bishimiye ko abana babo barangije amashuri y’incuke.

Umuyobozi w’ishuri rya St. Matthew’s College Neza Kenneth yasabye ababyeyi gukomeza kwita ku bana babo muri ibi bihe by’ibiruhuko birebire kugirango uburere n’uburezi bakuye muri icyo kigo bazabugarukane umwaka utaha w’amashuri.

St. Matthew’s College ni kimwe mu bigo by’amashuri y’icyitegererezo mu karere ka Rusizi aho ari na cyo gikunze kuba icya mbere mu kugira amanota meza ndetse no gutsindisha abana benshi mu bizamini bya Leta kugeza ubu kikaba gifite abanyeshuri 673.

Umuyobozi w'ishuri St. Matthew's College Neza Kenneth.
Umuyobozi w’ishuri St. Matthew’s College Neza Kenneth.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byari ngombwa,nukurI baziga amashuri abanza bafite morale.

felix niringiyimana yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka