Rusizi: Bahagaritswe kubaka ishuri none abanyeshuri bari kwigira mu rusengero

Nyuma yuko akarere ka Rusizi kemereye urwunge rw’amashuri rwa Murira ruri mu murenge wa Muganza gusana amashuri yangijwe n’ibiza, ubuyobozi bw’iryo shuri buvuga ko bwatunguwe no guhagarikwa kubaka bigatuma abanyeshuri bigira mu rusengero no mu bubiko (stock).

Iryo shuri rimaze kwibasirwa n’ibiza mu myaka ibiri ishize, ngo haje impuguke zisuzuma niba iryo shuri ryakongera kubakwa muri icyo kibaza zemeza ko nta kibazo ndetse ubuyobozi bw’akarere bwahawe iyo raporo bewemera kuzatanga inkunga.

Tariki 15/07/2013, umuyozi w’akarere ka Rusizi yanditse ibaruwa yemerera iki kigo kubaka ibyumba 6 by’amashuri ndetse biyemeza ko bazatanga 75% nk’inkunga hanyuma icyo kigo cy’itorero ry’abadivantisite bagatanga 25% bafatanyije n’iki kigo.

Iki kigo cyahise kizamura ibikuta dore ko bari basabwe n’ubuyobozi bw’akarere kuzuza inyubako kugirango abanyeshuri bazabone aho bigira.

Abanyeshuri bo ku rwunge rw'amashuri rya Murira barimo kwigira mu rusengero.
Abanyeshuri bo ku rwunge rw’amashuri rya Murira barimo kwigira mu rusengero.

Nyuma yo kuzuza uruhare rwabo bari basabwe basabye akarere isakaro bari bemerewe aho kuribaha batungurwa no kubasubiza ko bagomba guhagarika iyo nyubako ndetse bakakwa n’ibikoresho bimwe bari bahawe birimo intebe; nk’uko byemezwa na Mupenzi Alexis uyobora urwunge rw’amashuri rwa Murira.

Tariki 04/02/2014, akarere kari kohereje umukozi ushinzwe ubwubatsi n’imodoka ngo ajye gupakira izo ntebe bari bahawe ariko iri shuri ryanga kuzitanga kuko ngo basanze n’inzego z’umutekano zitazi icyo kibazo.

Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Murira, Mupenzi Alexis, avuga ko bazi neza ko ibikoresho bari bagenewe biri kwimurirwa ku rindi shuri ibyo bikababera amayobera icyakora ngo barakeka ko hari izindi nyungu zirimo kuko ngo batangajwe nuko baje guhagarikwa kandi batari barabahagaritse mbere yuko bubaka amashuri.

Hagati aho hari amasezerano yasinywe n’umuyobozi w’umurenge wa Muganza, Mukamana Esperence, avuga uko ibyo byumba bigomba kubakwa.

Abarimu bo ku rwunge rw'amashuri rwa Murira barimo gutegura amasomo hanze.
Abarimu bo ku rwunge rw’amashuri rwa Murira barimo gutegura amasomo hanze.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yatangaje ko ngo iryo shuri ryasabwe kwimuka aho hantu kubera ibibazo by’ibiza.

Tumubajuje impamvu y’ibaruwa yabandikiye yemeza ko bagomba kubaka yasubije ko ayo ari amatiku gusa ngo n’abaturage bari aho bari kwimurwa kandi ngo nta cyangombwa bafite kibemerera kubaka.

Urwunge rw’amashuri rwa Murira rumaze imyaka 49 aho umwaka ushize ryari rifite abanyeshuri 1573. Kugeza ubu abana bigira mu rusengero abandi mu bubiko bw’ibikoresho mu gihe abarimu bo bategurira amasomo yabo hanze.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Birababaje biteye agahinda! Hari ikintu Nyakubahwa Ministre yakoze cyo kutemerera abantu bafite diplome za passable gukomeza kaminuza. Hasigaye kimwe cyo kutemera abayobozi bize muri Congo. Njye numvise ko mayor oscar yize Congo mugirira imbabazi. None yakora kundi gute? Naho aragerageza! Ngaho yasabye imbabazi, ngo yubatse ku mibiri y’inzirakarengane, ngo yasenye amashuri, ... U Rwanda ko rufite abakozi benshi kdi barukunda, Rusizi izira iki? Ese ngo haba njyanama? Niseswe nkuko mugenzi wanjye yabyanzuye! Ko hepfo y’iryo shuri twumva ko Islam na Catholique bari kuzamura amagorofa. Dr. Esron Byiringiro uyobora adventiste mu Rwanda natabare Ishuri rye kuko oscar bigaragara ko atazi ibikorwa byiza uyu mugabo n’itorero ayoboye bafite mu Rwanda. Twe biraducanga pe!

Alias Ndumiwe yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

MAYOR WARUSIZI NIBA AKUNDA ITERAMBERE RY’AKARERE NAKEMURE ICYO KIBAZO CYIRYO SHURI ABANA BABONE AHOBIGIRA AREKE KUGUMA YIZIRIKA KURI IRYOSHURI ARIKOSE NTANISONI BIMUTERA ESE AKARERE GAFITE UBUSHOBOZI BWOKURIHA UMUTUNGO WIRYO SHURI KO NABO BATURAGE AVUGA YIMUYE DUSOMA MUBINYAMAKURU KO BAKIRI MURISHITINGI.

JAYJAY yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Mayor Oscar twizere ko nyuma yo kumuha vice mayors nawe azoroherezwa imirimo kuko arananiwe cyane. Njyanama y’akarere nayo ikwiye kwegura cg igaseswa! Ririya shuri ni gute ryagira ikibazo rigafatirwa umwanzuro nyuma y’imyaka 2? Ese ko rizengurutswe n’ingo z’abaturage bo bazimuka ryari? Bayobozi bakuru nimutabare Rusizi cyane ko twumva ko hageze impuguke zigasanga ishuri ntaho rikwiye kujya. Ese ubundi Mayor yaganiriye na ba nyir ikigo? Ubuse nibwo abana bafite umutekano? Niba ari mu biza ntibagombaga gutegereza imyaka 2! Ziremakwishi pe!

Alias Nzabandora yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ubuyobozi bwa Rusizi burahuzagurika! Na Mayor bazamuhindure kuko mu kuri aravanga. Icyangombwa cyo kubaka ishuri se avuga agikurahe buriya. Ishuri rimaze imyaka 49. Cyakora nibyiza ko buri wese amenya akababaro k’abaturage. Ese harya bamaze kwimura abaturage bangahe? ibinyoma by’abameya ntibijya bibura!

hatadidi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka