Rusizi: Abayobozi b’amashuri babeshya imibare y’abanyeshuri bafite bazajya bahanwa

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera mu karere ka Rusizi badatangira ku gihe imibare y’abana bafite mu mashuri yabo cyangwa bagatanga imibare igoretse ku nyungu zabo bwite, ntibazongera kwihanganirwa,ahubwo bazajya bafatirwa ibihano bikaze birimo no kuba bavanwa kuri iyo myanya.

Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’uburezi yahuje,umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bushinzwe uburezi ku rwego rw’akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bikorera muri aka karere.

Nteziyaremye Jean Pierre ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi abwira abayobozi b'ibigo by'amashuri kureka uburiganya.
Nteziyaremye Jean Pierre ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi abwira abayobozi b’ibigo by’amashuri kureka uburiganya.

Iki kibazo cyagarutsweho cyane muri iyo nama umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Bayihiki Basile acyihanangirizaho cayane abo bayobozi b’amashuri kuko ibyo byagiye bikunda kugaragara, aho bamwe muri bo babikora ku nyugu zabo bwite bagatanga imibare minini badafite kugira ngo bahabwe amafaranga menshi Leta igenera buri munyeshuri.

N’ubwo hari n’ababikora kubera kudasobanukirwa neza uburyo bwo gutunganya neza iyo mibare,abandi bakayica kubera ubunebwe no kutikurikiranira neza imibare y’abanyeshuri bafite mu mashuri yabo n’iy’ibikoresho bafite ku gira ngo hamenywe ibikenewe bibe byashakwa, hakurikijwe imibare y’abanyeshuri iri muri iryoshuri.

Nyuma y’iyo nama, umuyobozi ushinzwe uburezi ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, Nteziyaremye Jean Pierre yabwiye Kigali Today ko bene abo batanga imibare itari iy’ukuri hagamijwe izindi nyungu batazajya bihanganirwa.

Yavuze ko ko ubu hari n’abatangiye kubihanirwa,yongeraho ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo burundu, ubu buri muyobozi w’ikigo azajya atanga iyo mibare buri munsi ibyo bikazaca iyo mikorere mibi yajyaga igaragara kuri bamwe muri bo.

Icyakora nk’uko bivugwa na Ndagijimana Japhet uyobora ishuri ribanza rya Mihabura, riri mu murenge wa Bugarama, ngo gutanga imibare itari iy’ukuri hari igihe biterwa n’abayibaka babikora batinze kandi ikinewe vuba,ntibahabwe umwanya wo kuyitegura neza ngo bigire muri buri shuri barebe uko iyo mibare ihagaze.

Ibyo bituma batanga imibare itari yo n’ubwo batayobewe ingaruka mbi zabyo, kuko ngo iyo imibare itanzwe nabi n’igenemigambi ryose riba ripfuye,bikabangamira atari ishuri gusa ahubwo n’uburezi muri rusange. Yavuze icyakora ko bagiye kujya babitunganya neza ku buryo iki kibazo kitazongera kugaragara.

Mu bindi byagarutsweho muri iyi nama hari ugukomeza kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ,ababyeyi bakayigiramo uruhare rufatika, n’ikibazo cya mudasobwa zahwe ibigo by’amashuri, mu rwego rwa mudasobwa ku mwana, hamwe zikaba zaribwe.
Abayobozi b’amashuri zaburiyeho bakaba barasabwe kuzigarura cyangwa bagafatirwa ibihano.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka