Ruhango: Ubumenyi bungutse ngo bazabusangiza abandi

Urubyiruko rumaze umwaka rwiga ubugeni n’ubukorikori mu ishuri rya Coin d’Art mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ruravuga ko ubumenyi ruhakuye rugiye kubukoresha rwiteza imbere ndetse rukanafasha bagenzi barwo.

Ibi babitangaje ubwo abanyeshuri barindwi barangije amasomo bahabwaga impamyabumenyi zabo kuwa kane tariki ya 04/12/2014.

Iri shuri rimaze umwaka umwe ritangiye imirimo yaryo mu Murenge wa Byimana, abarirangijemo ku nshuro ya mbere bagaragaza ko ubumenyi bahakuye buzabafasha mu mibereho y’ubuzima bundi bagiyemo.

Abanyeshuri barindwi nibo barangije amasomo y'ubugeni n'ubukorikori.
Abanyeshuri barindwi nibo barangije amasomo y’ubugeni n’ubukorikori.

Nizeyimana Emmanuel, umwe mu barangije muri iri shuri, avuga ko amaze gukora amashuho menshi y’abantu bakomeye ku Isi, akavuga ko agiye gushaka uko yegeranya urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga, akarwigisha gukora ubukorikori butandukanye.

Amwe mu mashusho akorwa n’abanyeshuri barangije muri iri shuri nibura ishusho y’amafaranga make iba igura ibihumbi 20.

Mu muhango wo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabumenyi zabo, ababyeyi bari bitabiriye uyu muhango, bagaragaje ibyishimo bavuga ko batari bazi ko abana babo bazi gukora ibyo bahabonye birimo amashusho atandukanye y’inyamaswa n’abantu.

Anne Marie Mukandekezi, ufite umwuzukuru we urangije muri ishuri, yagize ati “biratangaje, narebye ariya mashusho siniyumvisha uburyo ari abana bacu bayakoze, rwose Imana yarakoze cyane”.

Iki ni kimwe mu bihangano aba banyeshuri bakoze.
Iki ni kimwe mu bihangano aba banyeshuri bakoze.

Umuyobozi w’ishuri rya Coin D’Art, Nshizirungu Augustave, yavuze ko batekereje kuzana ishuri ry’uyu mwuga nyuma yo kubona ikibazo cy’ubushomeri kiri mu rubyiruko.

Avuga ko iri shuri rizafasha cyane abana barangiza amashuri abanza cyangwa ayisumbuye kwihangira umurimo bagateza imbere igihugu.

Iri shuri riterwa inkunga n’abagiraneza bo mu gihugu cy’Ububirigi bibumbiye mu muryango Vleugels van Hoop utera inkunga mu burezi, bavuga ko bazakomeza kurifasha kugira ngo impano ziri mu rubyiruko zitezwe imbere.

Umunyamabanga w’uyu muryango, Anne Paeshuyse avuga ko ari ikintu kiza iri shuri ryatekereje mu gufasha urubyiruko guteza imbere impano zibarimo, nabo bakaba biteguye gukomeza kurifasha.

Abaterankunga bavuga ko bazakomeza gufasha iri shuri.
Abaterankunga bavuga ko bazakomeza gufasha iri shuri.
Abaterankunga b'ishuri bishimiye impano bagenewe.
Abaterankunga b’ishuri bishimiye impano bagenewe.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka