Ruhango: Ihuriro ry’abanyeshuri ryitezweho kuzamura ireme ry’uburezi
Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Turere ibibondo riri mu mujyi wa Ruhango ryashinze ihuriro ry’abanyeshuri bagiye bahiga ariko ubu biga ku bindi bigo rigamije gukomeza guhuriza hamwe uru rubyiruko, ari nako bagaruka kwita kuri barumuna babo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Ubwo yatangizaga iki gikorwa ku wa 23/12/2014, umuyobozi w’iri shuri unarihagarariye imbere y’amategeko, Vénuste Habarurema, yavuze ko iki gitekerezo cyagizwe n’ababyeyi bashinze iri shuri, bagamije gukomeza gukurikirana abana babo bahize, ikinyabupfura bahakuye bakagikomezanya mu mashuri yisumbuye, bityo bakanagira umuco wo kutibagirwa aho bavuye bakajya baza kureba barumuna babo, babasaba kugera ikirenge mu cyabo.
Biteganyijwe ko aba bana bazajya bahura buri mwaka mu gihe cy’ibiruhuko, bakagenerwa ibiganiro bitandukanye birimo gahunda za Leta, ariko nabo bakajya bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Umuyobozi w’iri huriro wavuye kuri iki kigo mu mwaka 2009 ubu akaba yiga mu rwunge rw’amashuri rwa Butare, Nzayisenga Edbra avuga ko bishimiye cyane igitekerezo cy’ababyeyi, kuko banejejwe n’uko bagiye kuzajya bahura n’abagenzi babo baherukanaga bakiga mu mashuri abanza.
Ubu nabo ngo bamaze gufata ingamba z’uko bazajya bajya kwiga ariko bakagaruka inyuma gufasha barumuna babo, baharanira ko ireme ry’uburezi ryagerwaho.
Uwitije Emmanuel, umwe mu babyeyi barerera muri iki kigo, asanga iri huriro nk’ababyeyi bazagerageza kuritiza imbaraga, bityo abana babo bazajye bashobora kurivomamo ubumenyi bwinshi, ndetse bitume na barumuna babo barifatiraho urugero rwiza.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ruhango, Munyemana Eugène yasabye aba banyeshuri gukomeza kugendera ku ndangagaciro bigiye muri ikigo aho bazajya hose, kandi bagakomeza gutekereza aho baturutse, bityo impanuro bagiye bahabwa n’ababarereye muri iki kigo bakazitoza bagenzi babo.
Iri huriro rigizwe n’abanyeshuri 265 bize kuri iki kigo mu myaka itandukanye bikaba biteganyijwe ko buri mwaka bazajya biyongera.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|