RTUC irifuza imikoranire n’amahoteli kugira ngo imenye igikenewe ku isoko ry’umurimo

Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’iri shuri ryihariye isoko ry’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda n’abanyiramahoteli n’abandi bafatanyabikorwa, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24/04/2013, Dr. Gustave Tombola, wungirije umuyobozi mukuru wa RTUC ushinzwe amasomo, yatangaje ko ikigambiriwe ari uko abanyeshuri basohora baba bagomba gutanga umusaruro.

Yagize ati: “Icyo dushaka kwigaho ubu ni uko twanoza ibijyanye n’imikoranire yacu, kugira ngo abanyeshuri twigisha bagerageze gutanga umusaruro mwiza, kugira ngo tumenye abo twigishiriza abanyeshuri; iyo abanyeshuri twigisha bagezeyo nibyo babona?
Niba ataribyo babona ese bifuza iki kugira ngo duhugure mu rwego rw’ibyo bakeneye”.

Joseph Mtimba impuguke kuva muri Tanzania, atanga ibitekerezo.
Joseph Mtimba impuguke kuva muri Tanzania, atanga ibitekerezo.

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe byagaragaje ko muri rusange abanyeshuri barangiza muri iri shuri bitwara neza.

Ariko binavugwa ko hari abanyeshuri badahesha agaciro amasomo baba barize, kimwe n’uko hari abanyir’amahoteli badafata umwanya wo guhugura abaje kuhitoreza, nk’uko byatangajwe na Joseph Mutimba ukomoka muri Tanzania.

Kugeza ubu abanyeshuri barenga 300 nibo iri shuri rimaze guha impamyabushobozi, nyuma y’aho iri shuri ryemerewe gutanga impamyabushobozi ku mugaragaro.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza cyane kandi bigaragara ko abanyeshuli ba rtuc abenshi biga banakora hakeneye ubufatanye hagati ya rtuc nabamanagers b´amahotels hakarebwa hamwe ama programe ngombwa azafasha ama hotel n´ ubukerarugendo bw´u rwanda kujya mbere.

alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2013  →  Musubize

Turashimana RTUC kuva yafungura imiryango hari impinduka zigaragara mugutanga service mubijyanye n’amahoteli ndeste nubukerarugendo. Ndashishikariza abanyamahoteli, restaurants kugana no gukorana na RTUC kugirango duhindure imitangire ya service ndetse ndetse no kubona abakozi babishoboye ( MANAGERS ). RTUC Courage !

mbarushimana nelson yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka