RTUC igiye guha impamyabumenyi abanyeshuri bagera kuri 433

Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC) rizatanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 433 barangije mu mu byiciro bitandukanye y’ubukerarugeno no gutanga serivisi zinyuranye umwaka ushize, kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015.

Aba banyeshuri bagiye gufasha igihugu mu kongera servise nziza kuko ikigero kinnini cy’abaharangiza bishimirwa ku isoko ry’umurimo, nk’uko byatangajwe na Calixte Kabera, umuyobozi wungirije w’iri shuri mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 20/1/2015.

Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTUC.
Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTUC.

Yagize ati "99% by’;abarangiza amasomo yo kuva kuri certifika imara umwaka umwe n’igice n’impamyabushobozi imyara imyaka ibiri babona akazi, bamwe muri bo bihangira imirimo. Abarangiza kaminuza hejuru ya 85% nabo bafite akazi, ubu dufite sosiyete zirenga 30 bamaze gushinga."

Yatanze urugero rw’aho kimwe cya gatatu cy’abakozi isosiyete y’indege Rwandair ikoresha ari abarangije muri iri shuri, kandi ngo batanga umusaruro ufatika ku buryo iyi sosiyete iri mu za mbere zitanga serivisi z’indege zinoze.

Abanyeshuri bahabwa impamyabushobozi ni abarangije mu mashami ya Hotel and Restaurant Management, Travel and tourism management, Business information and Technology, Airport operations, Culinary Arts, Food and Beverage services and sales, Tour and Travel operations, tour guiding and Administration.

Amafoto ya bamwe mu banyeshuri barangije umwaka ushize.
Amafoto ya bamwe mu banyeshuri barangije umwaka ushize.

Kabera yagize ati “Iyo urebye kuva aho abanyeshuri bacu batangiriye kujya ku isoko ry’umurimo, amafaranga yagendaga mu gutumiza abanyamahanga baza gukora ako kazi yaragabanutse, kandi igishimishije ni uko abakoresha abanyarwanda barangije aha bishimira umusaruro batanga.”

Umuhango wo gutanga impamyabushobozi uraba kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015, ukazabera kuri Stade Amahoro muri Stade nto guhera ku isaha y’isaa mbili za mu gitondo.

Mu myaka itanu iri shuri rimaze, ryashyize ku isoko ry’umurimo abasaga 1500 mu bagera mu 1900 iri shuri ryigishije kuva ryatangira, kandi ngo igishimisha ubuyobozi bwaryo, ni uko 90% by’abaharangije bafite akazi, na ho abasigaye bakaba barihangiye imirimo.

RTUC ifite intego zo gukarishya ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, ku buryo uru rwego rwihariye 50% by’ubukungu bw’igihugu rutera imbere, rugacubya amamiliyoni u Rwanda rwatakazaga kubera serivisi mbi.

Iki shuri kandi kandi ryanashyizeho ikigo gishinzwe guhugura abanyeshuri mu rwego rwo kubakangurira kwihangira imirimo kuruta uko bakwirukira gushaka kazi. Uwo ukaba ari undi musanzu iyi kaminuza iha igihugu, nk’uko Kabera yakomeje abitangaza.

Izina rishya rizazana na porogaramu nshya zirindwi bifuza ko zakwiyongera mu zari zisanzwe. Ibyo bikagaragaza ubushake n’ubushobozi bafite mu gutanga umusanzu mu burezi no kuba ibisubizo ku bibazo igihugu gifite, nk’uko Kabera yakomeje abisobanura.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

akamaro abasohoka muri rtuc batanga hanze bakomereze aho kuko bafashije igihugu ku buryo bufatika mu iterambere

kalinda yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

RTUC ni Universite ifite icyerekezo kabisa: Yigisha ibikenewe mu Rwanda, abaharangije babona imirimo vuba, abanyamahanga ifite gahunda yo kubasimbuza abanyarwnda, etc. N’uriya mubyeyi uriyobora arasobanutse pe! Tubari inyuma twese ejo.

nyirishema Gratien yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka