Nyarutovu: Amashuri y’inshuke bayasimbuza gusibira mu wa mbere w’amashuri abanza

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko abana babo batiga amashuri y’inshuke kuko nta bushobozi bwo kubarihirira bafite.

Aba bana ngo batangira umwaka wa mbere bafite imyaka irindwi bakawusibiramo kugira ngo bagire ubumenyi nk’ubw’umwana wize ishuri ry’inshuke, bigatuma abana badindira mu masomo, ababyeyi bagasaba kubakirwa ishuri ry’inshuke mu mudugudu wabo.

Ibi biravugwa mu gihe gahunda ya Minisiteri y’Uburezi iteganya ko n’ibura guhera muri uyu mwaka wa 2015 buri mwana w’Umunyarwanda yagombye gutangira amashuri abanza, yaranyuze mu ishuri ry’inshuke, aho biteganyijwe kandi ko buri mudugudu wagombye kuba ufite amashuri y’inshuke.

Abana b'abasigajwe inyuma n'amateka ngo ntibagira aho biga amashuri y'inshuke bikabatera umwanda no kwirirwa bazerera.
Abana b’abasigajwe inyuma n’amateka ngo ntibagira aho biga amashuri y’inshuke bikabatera umwanda no kwirirwa bazerera.

Sibomana Jeanne, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo muri uyu Mudugudu, avuga ko abana babo badafite imbere heza kuko bakura bigira ku muhanda kuko nta shuri ryabafasha, mu gihe n’ahari asaba amafaranga.

Uyu mubyeyi agira ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bageze ku kigero cy’imyaka itatu baba batangiye guca akenge no kwigana ibyo babona, ku buryo abajya mu ishuri bahita bamenya ubwenge, mu gihe abacu bo babura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri bagakura bafata iby’agasozi, bigira za mayibobo, biruka”.

Iki kibazo ngo ubuyobozi burakizi ariko ntacyo bwari bwabafasha, bikaba bibangamiye iterambere ry’abasigajwe inyuma n’amateka, kuko ubumenyi bwo mu ishuri bufite agaciro gakomeye mu iterambere ry’umuntu ku giti cye n’igihugu muri rusange.

Abiga amashuri y'inshuke ngo bagira isuku bakanatangira kwimenyereza ikinyabupfura hakiri kare.
Abiga amashuri y’inshuke ngo bagira isuku bakanatangira kwimenyereza ikinyabupfura hakiri kare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Ndejeje François Xavier avuga ko bagiye kureba uko iri shuri ryakubakwa, cyakora ngo mu gihe ritaraboneka ababyeyi basabwa kwiyambaza amashuri abegereye.

Amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Muhanga aracyari makeya ndetse usanga n’ahari amenshi ari ay’abikorera nayo usanga ataratera imbere, ibi ngo bikaba biterwa ahanini n’imyumvire y’ababyeyi bakeka ko amashuri ari Leta igomba kuyubaka gusa.

Amashuri y'inshuke mu Mujyi wa Muhanga aracyari make.
Amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Muhanga aracyari make.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka