Nyanza: Hatashywe ishuri ry’ishuke ryo mu rwego rwo hejuru

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busasamana hatashwe ishuri ry’inshuke ryo mu rwego rwo hejuru ryubatswe n’umuryango “Gira Impuhwe” ku nkunga y’ambasade y’Ubuyapani mu Rwanda.

Iri shuri ryafunguwe ku mugaragaro tariki 04/09/2014 ryuzuye ritwaye akayabo ka miliyoni zisaga 73 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko abagize umuryango “Gira impuhwe” babitangaza.

Uyu muryango “Gira impuhwe” wubatse iri shuri ry’inshuke ry’icyitegererezo mu karere ka Nyanza uvuga ko impamvu yatumye ryubakwa ari ukugira ngo ugaragaze uruhare rwawo mu kubaka igihugu harwanwa ubujiji mu bana bakiri bato, kugira ngo bazashobore kugira icyo bimarira ndetse bakigirire n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Iri shuri ryatwaye miliyoni 73 z'amafaranga y'u Rwanda.
Iri shuri ryatwaye miliyoni 73 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mukarugwiza Drocella wagize igitekerezo cyo gushinga uyu muryango “Gira impuhwe” avuga ko usibye iri shuri bubatse, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 banafashije abana n’imfubyi ndetse n’abapfakazi basizwe iheruheru nayo kongera kwiyubaka bundi bushya mu muryango nyarwanda bafashwa kwifasha.

Gushinga iri shuri ry’inshuke yavuze ko bifitanye isano no gufasha abana bakiri bato cyane cyane abatuye mu giturage kugira ngo nabo bagerwaho n’ubumenyi buhagije kandi buri ku rwego mpuzamahanga hatitawe ku kuba bari mu gice cy’icyaro.

N’ubwo iri shuri ry’inshuke ryafunguwe ku mugaragaro tariki 04/09/2014, hari abana bari basanzwe baryigamo beretse abashyitsi n’ababyeyi baharera ko hejuru y’ikinyarwanda nk’ururimi kavukire banavuga izindi ndimi z’amahanga zirimo igifaransa n’icyongereza.

Abana bari baratangiye kuryigamo.
Abana bari baratangiye kuryigamo.

Uyu Mukarugwiza wabaye mu bihugu by’i Burayi igihe kirekire avuga ko abikesheje inshuti nyinshi afiteyo ngo ibyo umuryango wa “Gira impuhwe” umaze kugeraho ni bike ugereranyije n’ibyo bateganya gukora afatanyije n’abamufasha kubigeraho.

Yagize ati “Ntabwo turagera aho twifuza kuko intego yacu ni ukugera kure hashoboka mu bikorwa byo kubaka igihugu kuko nta wundi u Rwanda turusiganya”.

Ashingiye kuri iri shuri ry’inshuke ryafunguwe ku mugaragaro, yasabye ababyeyi bari mu nkengero z’icyo kigo kuzana abana babo bakiga bakarwanya ubujiji maze bagakura mu bwenge no mu gihagararo.

N'ubwo bakiri bato bazajya banigishwa ikoranabuhanga.
N’ubwo bakiri bato bazajya banigishwa ikoranabuhanga.

Intumwa za Ambassade y’Ubuyapani mu Rwanda yatanze inkunga mu iyubakwa ry’iri shuri nazo zari zaje kwifatanya n’abanyamuryango ba Gira impuhwe, zashimye ibyo imaze kugeraho zivuga ko abayapani biteguye gukomeza kubashyigikira kugira ngo ibikorwa byabo bigere ku bagenerwabikorwa benshi bashoboka aho iki kigo giherereye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah nawe yunze mu ry’izi ntumwa za Ambasade y’ubuyapani mu Rwanda, avuga ko ibikorwa by’uyu muryango “ Gira impuhwe” bishimwa ku rwego rw’akarere bitewe n’uruhare bifite mu kubaka igihugu no kucyihutisha mu nzira y’iterambere.

Yasobanuye ko abana bari imfubyi za jenoside bakarererwa muri iki kigo cya Gira impuhwe abenshi muri bo babaye abayobozi, ngo ibyo bikaba aribyo bitanga icyizere ko n’aba bana b’inshuke bagiye kuharererwa bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza ndetse n’abandi bantu bafitiye igihugu akamaro.

Mukarugwiza Drocella avuga ko ibyo bamaze gukora ari bike ugereranyije n'ibyo bateganya.
Mukarugwiza Drocella avuga ko ibyo bamaze gukora ari bike ugereranyije n’ibyo bateganya.

Umuryango “Gira impuhwe” ufite icyicaro i Busasamana mu karere ka Nyanza washinzwe mu mwaka w’1990 nk’uko Mukarugwiza wagize igitekerezo cyo kuwushinga abivuga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka