Nyanza: College ya Kigoma yanenzwe uko yiteguye itangira ry’umwaka w’ amashuli wa 2013

Itsinda ry’amanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bayobowe na Depite Hon. Evode Kalima banenze imyiteguro y’itangira ry’amashuri mu kigo cy’Ishuli ryigenga ryisumbuye rya College ya Kigoma mu karere ka Nyanza.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05/01/2013, nibwo iri tsinda ryakoze uru rugendo mu karere ka Nyanza mu rwego rwo gusuzuma uko itangira ry’umwaka w’amashuli wa 2013 ryiteguwe n’amwe mu mashuli yisumbuye afite abanyeshuli biga bacumbikirwa ahakorera.

Ubwo iri tsinda ryageraga kuri College ya Kigoma nta cyumba cy’ishuli na kimwe ryakandagijwemo, ahubwo ryahejejwe hanze aba ari naho rihererwa ibisobanuro ku mpamvu z’abagenzaga.

Ibisobanuro byinshi bahawe ku myiteguro y'itangira ry'amashuli babiherewe mu muryango (Photo: Jean Pierre T)
Ibisobanuro byinshi bahawe ku myiteguro y’itangira ry’amashuli babiherewe mu muryango (Photo: Jean Pierre T)

Mu byo iri tsinda ryagombaga gusura harimo aho abanyeshuli bacumbikirwa, ibyumba by’amashuli bagiramo, igikoni cy’ishuli naho bafatira amafunguro. Ariko nta na hamwe bemerewe n’ubuyobozi bw’ishuli rya Koleji ya Kigoma, kugira ngo nabo bihere amaso.

Hon. Kalima n’abandi bari kumwe babwiwe ko nta mfunguzo z’ibyumba by’amashuri zihari, mu gihe bo bashakaga kwirebera neza aho imyiteguro igeze. Pasiteri Rugenerwa Ndaye Abraha, uyobora iri shuri yasobanuye ko ibyangombwa byose birebana n’itangira ry’amashuli byateguwe, n’ubwo nta kimenyetso na kimwe cyabigaragazaga.
Yagize ati: “Twakoze inama zinyuranye ndetse n’ubu muyidusanzemo rwose imyiteguro ni myiza rero abanyeshuli nibaza bazasanga ibyo kurya naho kurara hateguwe”.

Hon. Kalima yavuze ko uburyo bakiriwemo n’ubuyobozi bw’ishuli bukabakumira kugera mu bice byaryo byerekana ko hari ibyo babakinze bitifashe neza batinye kubagaragariza.

Ati: “Ikigo cya College ya kigoma turagisuye ariko icyo twabonye n’uko batifuje ko dusura ahantu hose ndetse n’ibintu byose bavuga ko bazakora ku munsi wa nyuma w’itangira ry’amashuli ntabyo byaduteye amakenga”.

Ibigo by’amashuli yisumbuye byakira abana b’Abanyarwanda bigomba kwirinda gukora nk’ibyibereye mu mucuruzi, ahubwo bigashyira imbere uburezi bufite ireme, nk’uko Hon. Kalima yabitanzemo inama.

Koleji ya Kigoma irererwamo abanyeshuli bagera kuri 600, biganjemo umubare munini w’abakobwa abenshi bacyigamo biga bacumbikirwa nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka