Nyagatare: Abanyeshuri 54 ntibakoze ikizamini cya mbere

Ishami ry’Uburezi mu Karere ka Nyagatare riratangaza ko abanyeshuri 54, biyandikishije gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batabashije gukora ikizamini cya mbere, kubera impamvu zitandukanye harimo uburwayi.

Hari abanyeshuri 54 batakoze ibizamini bibanza
Hari abanyeshuri 54 batakoze ibizamini bibanza

Mu Karere ka Nyagatare hari hariyandikishije abanyeshuri 10,689 harimo abahungu 4,995 n’abakobwa 5,694.

Ikizamini cyabanje cy’imibare habonetse 10,635 bangana na 99.49% harimo abahungu 4,967 n’abakobwa 5,668.

Abatabashije kuboneka bose hamwe ni 54 harimo abahungu 28 n’abakobwa 26.

Abamaze kumenyekana ko basibye ikizamini kubera uburwayi ni 31, abasigaye bakaba batakoze ikizamini kubera impamvu zinyuranye, harimo kwimukira ahandi no kutagira amakuru yabo.

Ni ikizamini gikorerwa ku masite 55 mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyagatare.

Atangiza icyo kizamini kuri G.S Rwisirabo mu Murenge wa Karangazi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko imyiteguro yagenze neza haba ku banyeshuri, abarezi, ababyeyi ndetse n’inzego zishinzwe uburezi.

Yavuze ko nta mpungenge ku mikorerwe no ku mitsindire y’ibizamini, kubera ko abanyeshuri bateguwe bihagije. Yasabye abanyeshuri gutsinda no kugaragaza ko igihe biteguye kitabapfiriye ubusa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, atangiza ibizamini
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, atangiza ibizamini

By’umwihariko yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana muri iki gihe, kugira ngo babashe gukora neza nta mbogamizi bahuye nazo.

Ati “Ku babyeyi iki nicyo gihe cyo kurushaho kwegera abana babo, kugira ngo babarinde imbogamizi zatuma batabasha gukora neza. Ni igihe cyo kurushaho kumenya ikibazo icyo aricyo cyose umwana afite umubyeyi, akagikemura kugira bitamubera igisitaza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka