Nk’uko bigaragara mu gatabo kakozwe mu rwego rwo kwizihiza uku guhabwa impamyabushobozi muri uyu mwaka, abahawe impamyabushobozi muri rusange ni abanyeshuri 2615, hatabariwemo abashyizwe nyuma ku irisiti y’umugereka (ku bw’impamvu y’ibyo batari bujuje mbere igihe urutonde rwakorwaga), dore ko baba ari na bakeya.
Muri abo 2615, abarangije icyiciro cya Masters ni 270, harimo ab’igitsinagore 93 n’ab’igitsinagabo 177. Naho abarangije mu cyiciro cya bachelors barangije bo ni 2345, ab’igitsina gore muri bo bakaba 633 naho ab’abagabo bakaba 1712.
Ikigaragara ni uko umubare w’ab’igitsinagore barangije muri iyi Kaminuza ari mutoya ugereranyije n’uw’ab’igitsina gabo. Ibi byatumye umuyobozi wa Kaminuza w’agateganyo, Prof. Manasse Mbonye, asaba ko ababyeyi bakora ku buryo umubare w’abakobwa wiyongera mu bakomeza amashuri yabo.
Uyu muyobozi kandi, abwira abarangije amasomo yabo yagize ati “kuba murangije amasomo yanyu si iherezo ahubwo ni intangiriro y’umurimo ukomeye mwatangiye. Mugende mwiteze imbere, kandi muteze n’igihugu cyanyu imbere.”
Ibi kandi, aba barangije amasomo ngo bazabijyanirana no kureka umuco wo kumva ko hatari ugomba kubaha akazi, “ahubwo kukihangira no kugaha abandi”.
Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Kaminuza, Dr. Théogène Rutagwenda, na we yabwiye abarangije amasomo yabo ko impamyabushobozi bahawe ari umusingi wo kubaka ejo habo heza.
Twavuga ko iri tangwa ry’impamyabushobozi ari irya nyuma Kaminuza y’u Rwanda (NUR) yitwa gutya, kuko ngo guhera mu kwezi kwa 9 izaba ari ishami rya UR (University of Rwanda) izaba ihuriyemo Kaminuza za Leta y’u Rwanda zose.
Kuri ubu kandi, NUR yishimira ko yavuye ku banyeshuri 49 bayigagamo mu mwaka wa 1963 ifungura imiryango, bakagera ku 3254 mu w’1995, none ubu ikaba ifite abagera ku 12.000.
NUR kandi yishimira ko ubu ifite porogaramu za masters zigera kuri 37, ziziyongera umwaka utaha zikagera kuri 45.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi birashimishije pe!