N’uwize akabona impamyabushobozi akeneye ubumenyingiro -Min Nsengiyumva
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubumenyingiro muri minisiteri y’uburezi, aravuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakamenya ko ubumenyingiro butagenewe abantu batabashije kwiga amashuri ngo babone impamyabushobozi, kuko n’abazifite babukeneye.
Nsengiyumva Albert yavuze ibi kuri uyu wa gatatu tariki 22/01/2014, ubwo yasuraga ishuri INES Ruhengeri, kugirango baganire kuburyo hatezwa imbere imyigishirize y’ubumenyi hagendewe ku byo iri shuri risanzwe rikora.
Minisitiri Nsengiyumva ati: “Ubumenyingiro ntibugira aho bugarukira. Ntabwo bugenewe gusa wawundi utaragiye mu ishuri, ntabwo bugenewe gusa wawundi utaragiye mu ishuri, ntabwo bugenewe urangije urwego runaka, n’uwize akabona ya diploma cyangwa ya licence nawe akeneye ubumenyingiro”.
Minisitiri Nsengiyumva, yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye, kugirango abanyarwanda bose bagerweho n’ubumenyi-ngiro, hahuzwa imyigishirize y’ama siyansi n’ubumenyi-ngiro cyane ko bifite aho bihurira.
Ati: “Hari ubufatanye bukeneye kunozwa n’imbaraga zakenerwa kugirango amahirwe tubona muri iri shuri agere ku mubare munini w’Abanyarwanda cyane cyane ku bumenyingiro”.
Padiri Dr Deogratias Niyibizi, umuyobozi wa INES Ruhengeri, avuga ko ashima uburyo minisiteri y’uburezi ishima kandi yifuza guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ubumenyingiro na siyansi, bityo agasanga bizafasha byinshi mu iterambere.
Ati: “Guhuza ubumenyingiro na Applied Sciences aribwo bumenyingiro twigisha hano muri kaminuza, ni ikintu cyiza. Iyo abantu buzuzanya bagera kure”.
Minisitiri yasuye ibikorwa bitandukanye biboneka mu ishuri INES Ruhengeri, biteza imbere Abanyarwanda nk’ubutaka, ubuhinzi n’ibikorwa-remezo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|