Muhanga: Kutagira umwarimu umwe uhoraho byaba bihungabanya ireme ry’uburezi

Bamwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko kimwe mu byo basanga bihungabanya ireme ry’uburezi ari uburyo bwo kwigishamo bwaje; aho buri somo riba rifite umwarimu waryo mu mashuri abanza.

Aba barimu batangaza ko kuva iyi gahunda yatangizwa bimaze guhungabanya abana mu myigire yabo kuko ngo usanga batakigaragaza umusaruro nk’uko abigaga muri gahunda yari isanzwe bawutangaga.

Hari abarimu bemeza ko iyo umwarimu umwe afite ishuri rye bimufasha gukurikirana neza abanyeshuri.
Hari abarimu bemeza ko iyo umwarimu umwe afite ishuri rye bimufasha gukurikirana neza abanyeshuri.

Assoumpta Yakaragiye, umuyobozi w’ishuri ribanza mu ishuri ribanza rya Rugendabari mu karere ka Muhanga, avuga ko iki kibazo kiri mu mashuri abanza mu myaka itatu ya mbere.

Aha avuga ko mu busanzwe abana baba bamenyereye kurerwa n’ababyeyi bamwe, iyo ageze ku ishuri agahura n’abarimu batandukanye mu gihe gito cyane cy’iminota 40 kuri buri mwarimu, ngo usanga bigeraho bikamucanga kandi yari akwiye kwicara akamenyera umwarimu umwe agafata imico ye.

Ati: “hariya umwana aba akiri muto akeneye ubumuntu mbere na mbere akaba ari nabwo afata amasomo ahabwa kuko yibona mu mwarimu kandi amwumvira”.

Aha ngo umwana usanga atora imico y’abantu batandukanye. Ikindi kibazo agaragaza ni icy’uko usanga mu ishuri rimwe haba hari abanyeshuri benshi barenze umubare wagenwe. Ngo hari aho usanga abana barenga 60 mu ishuri rimwe.

Kubera iyi gahunda y’umwarimu umwe kuri buri somo basanga atabasha gukurikirana umwana ku giti cye kuko abana baba ari benshi kandi iminota afite ari mike. Abahagirira ibibazo cyane ngo ni abana basanzwe bafite intege nke mu gukurikira kandi bagakwiye guhabwa umwanya uhagije bagakurikiranwa byihariye.

Abarezi basanga gahunda basimburana mu ishuri bibangamiye ireme ry'uburezi.
Abarezi basanga gahunda basimburana mu ishuri bibangamiye ireme ry’uburezi.

Kenshi abana batari bake ngo bimuka ntacyo bazi gifatika ku buryo agera mu myaka yo hejuru n’ibyo mu myaka yavuyemo ntacyo abiziho.
Ntivuguruzwa Romward; umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Ndago, avuga ko ireme ry’uburezi riri kwangirika kubera imicungire mibi y’uburezi nk’aho abarimu bananirana ku kigo kimwe bagahita bimurirwa ku kindi.

Ati: “niba umuntu amaze imyaka 20 mu mwuga akaba amaze kwigisha ku bigo 20, umusaruro w’uyu muntu mwumva uzaba uwuhe kandi adafatika ari wa muntu nawe udashoboye!”

Akaba avuga ko Leta ikwiye gushaka ubundi buryo yakoresha ku bantu bananirana mu burezi aho kugirango bagumemo ahubwo igashaka ikindi kintu bakora kuko uburezi butandukanye no kwigisha gusa, ahubwo ngo bisaba indangagaciro zihariye z’uburezi.

Ikindi Ntivuguruzwa avuga na bagenzi be ni amavugururwa ahora muri minisiteri y’uburezi ibashinzwe kuko hahora abayobozi bashya kandi ugasanga buri muyobozi azana gahunda ze nshya izo ahasanze zari zimaze gufata zikibagirana.

Senateri Therese Bishagara Kagoyire, umuyobozi wa komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena y’u Rwanda, avuga ko iki kibazo cy’abarimu bigisha mu ishuri rimwe ari benshi mu mashuri abanza gishingiye ku myumvire kuko ngo iyi gahunda yashyizweho kugirango izamure ireme ry’uburezi aho kugirango irimanure nk’uko abivuga.

Senateri avuga ko kuba umwarimu adakwiye kwigisha amasomo yose kuko atariko yose aba ayazi ahubwo ngo ni byiza ko buri somo rigira umwarimu urizi neza kugirango ireme ry’uburezi rizamuke.
Aha uyu muyobozi avuga kandi ko iyi gahunda ijyana n’uko buri shuri nubwo riba rifite abarimu batandukanye ngo rinagira umwarimu umwe ushinzwe kurikurikirana by’umwihariko akamenya uko abana biga n’ibibazo bahura nabyo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka