Muhanga: Abize Filozofiya barasabwa kudatatira izindi ndangagaciro nyarwanda

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse arasaba abiga Filosofiya gukomeza kurangamira icyo bemera ariko bakanibuka ko hari n’ibindi bidatatirwa birimo umutekano w’igihugu, iterambere n’ibindi biteza imbere abanyarwanda.

Ibi yabitangaje kuwa 28/01/2015 ubwo hizihizwaga Yubire y’imyaka 25 Seminari nkuru ya Filosophicum itangiye, i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Iyi seminari niyo yonyine mu Rwanda yigisha Filosofiya kuberako ifasha abashaka kuba abapadiri kugira isesengura no kuyobora ibitekerezo nk’uko biri mu gisobanuro cya Filosofiya.

Guverineri Munyantwari asaba abize Filozofiya kudatatira n'izindi ndangagaciro Nyarwanda.
Guverineri Munyantwari asaba abize Filozofiya kudatatira n’izindi ndangagaciro Nyarwanda.

Cyakora ngo n’ubwo Filozofiya ibafasha mu muhamagaro wabo, ni ngombwa ko abiga Filozofiya batekereza no ku buzima bw’isi aho igenda ihinduka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo intamabara, ibiza, n’ibindi bibazo bibangamira ikiremwa muntu.

Agira ati “inama twatanga ku munsi nk’uyu ni ugufungura amaso mukareba uko isi imeze, hariho ibintu byinshi bitari byiza, intamabara ariko munsi yabyo byose harimo ubumenyi, ese ubwo bumenyi bwari bukwiye kubyemera? ese iyo turebye mu Rwanda amateka yacu ibyo twize n’ibyo tuzi twakabaye twarageze hariya?, ntekereza rero ko kugira ibyo turangamiye, icyo twubaha n’icyo turangamiye, ari byo byatuma ibitekerezo byacu bidahaba”.

Aba ni bamwe mu batangiranye na Seminari nkuru Phyilosophicum barimo abapadiri n'abalayiki.
Aba ni bamwe mu batangiranye na Seminari nkuru Phyilosophicum barimo abapadiri n’abalayiki.

Abize Filozofiya bavuga ko nabo bazi neza akamaro ka Filozofiya kandi bakemerako ishobora kubafasha kugera ku muhamagaro wabo no kubaka imibereho y’abafaratiri.

Musenyeri Papiyasi Musengamana, nk’umwe mu bize ku ikubitiro muri iyi seminari nkuru ya Philosophicum mu w’1989, avuga ko Filozofiya yafashije kwibaruka abasaseridoti benshi ubu bafasha mu iyogezabutumwa gatulika, nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, maze anasabako hafatwa akanya ko kuzirikana abigaga muri Philosophicum bazize Jenoside.

Cyakora Musengamana avuga ko Filosofiya inakomeje gufasha abayobozi bize Filozofiya, mu kazi kabo ka buri munsi ibi ngo bikaba bivuze ko kwiga Filozofiya bitareba abashaka kuba abapadiri gusa kuko inayobora ibitekerezo by’abayiga.

Musengimana watangiranye na Phyilosophicum avuga ko yabafashije kongera abapadiri bari bake nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.
Musengimana watangiranye na Phyilosophicum avuga ko yabafashije kongera abapadiri bari bake nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu butumwa yahaye abiga muri Seminari muri iki gihe n’ibihe bizaza, yabasabye kwiyuha akuya no kwitanga kuri buri wese agira ati, “mwebwe mufite amahirwe ko mwiga mufite ibyangombwa byose, mwige kandi mwitoze gukoresha bike mufite nka bimwe mu byo Filozofiya igamije, gukoresha bike tugamije kugera kuri byinshi tudacitse intege”.

Abize filozofiya kandi banenga abitiranya abafilozofe n’abandi bantu basa nk’abiyandarika kuko ngo kuba umufilozofe atari ugucana itara ku manywa, kudasokoza, hakaba n’abavuga ko filozofiya ari iy’abahaze, abantu bata umwanya ku kibazo bashaka ibisubizo, nyamara ngo siko bimeze.

Intumwa ya Papa mu rwanda (hagati) nayo yitabiriye kwizihiza yubire y'imyaka 25 ya Phyilosophicum.
Intumwa ya Papa mu rwanda (hagati) nayo yitabiriye kwizihiza yubire y’imyaka 25 ya Phyilosophicum.

Seminari nkuru ya Kabgayi, Philosophicum yatangiye muri Mata 1989 ifite abafaratiri bagera hafi kuri 200, ubu ikaba imaze gusohora ababarirwa mu 1500, naho ababarirwa muri 500 bose bakaba barabaye abasaseridoti, abandi bakaba ari abarayiki, abandi bakaba bakora mu nzego za Leta.

Ubu iyi Seminali yiyambaza Mutagatifu Tomas w’i Aquin (Thomas d’Aquin) ikaba itanga impamyabumenyi muri Filozofiya, mu minsi iri imbere ngo ikaba igiye kujya itanga izi mpamyabushobozi ku rwego mpuzamahanga, nk’uko biteganywa na Roma, iyi ngo ikazaba intambwe yo gutuma abiga Filozofiya mu Rwanda babasha kuyibyaza umusaruro haba ku bapadiri, cyangwa abandi bose bayiga.

Abashumba ba za Diyosezi zo mu Rwanda n'inshuti zabo zo mu mahanga bari bitabiriye ibi birori.
Abashumba ba za Diyosezi zo mu Rwanda n’inshuti zabo zo mu mahanga bari bitabiriye ibi birori.

Kuzamura iyi mpamyabushobozi ku Rwego mpuzamahanga kandi ngo bizanafasha abarangiza Filozofiya ntibakomeze umuhamagaro w’ubusaseridoti kubona akazi mu bindi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Philosophicum, Padiri Kayisabe Védaste.

Euphrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka