Muhanga: abarimu 18 bahagaritswe kwigisha mu mashuri yisumbuye

Kuva muri uku kwezi kwa Werurwe 2012, abarimu 18 batari bujuje ibisabwa na Minisiteri y’uburezi kugirango babe bakwigisha mu mashuri yisumbuye bahagaritse ku mirimo y abo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne.

Iki kibazo cy’ihagarikwa ry’aba barimu nticyavuzweho rumwe kuko hari abavuga ko ari akarengane kuko hari abirukanwe kandi bari bafite ubunararibonye muri ako kazi.

Abarimu bahagaritswe ku tuzi twabo kuko nta mpamyabumenyi ya kaminuza bari bafite ndetse hari n’abahagaritswe kuko batakoraga nibura amasaha 30 mu cyumweru.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko aba barimu batari bakwiye gukomeza gukora kuko byaba ari ugupfusha ubusa amafaranga ya Leta.

Mutakwasuku yagize ati “Kurekera aba barimu muri aya mashuri kandi batujuje ibisabwa na minisiteri y’uburezi ni amakosa kuko ni ukwangiza amafaranga ya Leta. Yego abirukanwe byabafashaga ariko ku rundi ruhande ni ukwangiza kuko aya mafaranga yaba akora icyo atagenewe”.

Muri aba barimu 18 bahagaritswe, barindwi muri bo babonewe ikindi bakora kugira ngo babashe kubaho, ariko abandi 11 ntibabonewe utundi tuzi.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga ko bazahabwa imperekeza zabo hashingiwe ku mishahara bahembwaga, kugira ngo bazashake ikindi bakora.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

si mubarimu gusa iki kibazo kiri ahubwo reta nigire ubushishozi hose akazi gahabwe abafite ubushobozi kurusha abandi ataribyo sinaba numva impamvu hari abahagaritwse bagasubira kwiga.Nabo rero nibasubireyo bongere ubushobozi imiryango irakinguye

Nepo yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

mico yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ubundi se uretse mu barimu nta handi hari abakozi batagira icyo bamaze?
Mwarimu we genda waragowe.
Ku bwanjye bose babashakira akandi kazi kuko hari imyanya myinshi muri ako karere idafite abayirimo kandi hari abakeneye akazi.

DD yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka