Muhanga: Abakobwa 90% bigira ubuntu mu ishuri rya Kiyisilamu

Abakobwa 90% biga mu ishuri rya kiyisilamu rizwi ku izina rya Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid, kuri ubu bari kwigira ubuntu mu rwego rwo kongera umubare w’abakobwa bize.

Iri shuri riherereye mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga ryatangiye mu mwaka wa 2002 mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa kuko byagaragaye ko kuva mbere y’umwaka w’1994, abakobwa bari barasigaye inyuma ku buryo bugaragara.

Inkunga yabashoboje iki gikorwa yaturutse mu muryango “Almaktoum” ufite icyicaro mu gihugu cya Dubai ku bufatanye n’abayisilamu bo mu Rwanda; nk’uko bitangazwa na Sheikh Nsabimana Abdou, umuyobozi w’iri shuri.

Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid.
Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid.

Umuyobozi w’iri shuri akomeza avuga ko bajya gutangira babanjye gukora ubukangurambaga ku bana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi ubwabo kuko bamwe batumvaga ko umukobwa yakwiga siyansi ngo ayishobore. Mu myaka yashize byari gake kubona umwana w’umukobwa yiga siyansi.

Amashami ari muri iri shuri, arimo imibare, ubugenge, ibinyabuzima, n’ubutabire. Ku binjira muri iri shuri birihira, ubuyobozi bwabagabanirijeho amafaranga 30% kugirango abakobwa biga siyansi biyongere kandi bazitinyuke.

Sheikh Nsabimana avuga ko nubwo abenshi batinyaga amasiyensi ngo ntibyababujije gutsindisha neza.

Yagize ati: “kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu w’2012, abakobwa dutsindisha ntibarajya munsi ya 90% usibye akabazo kaje mu mwaka 2011 dutangiye kwigisha mu cyongereza kuko bari batarakimenyera”.

Sheikh Nsabimana uyobora Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid.
Sheikh Nsabimana uyobora Ecole Secondaire Scientifique des filles de Hamoudan bun Rashid.

Akomeza avuga ko muri uyu mwaka wa 2011, abanyeshuri barenga 100 bakoze, 60 gusa aribo babashije gutsinda kubera ikibazo cy’ururimi batari baramenyera.

Umuyobozi w’iki kigo akomeza avuga ko umwaka utaha, abanyeshuri bigira ubuntu bazazamuka bakava kuri 90% bakagera kuri 98%, ndetse bakazanongera amashami.

Mu mwaka wa 2008 nibwo hasohotse ku nshuro ya mbere abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

no ibiki bosanwa kugirango umwana ahige?

gasirmi yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka