Muhanga: Ababyeyi barinubira ko bishyuzwa amafaranga mu mashuri Leta yagize ubuntu

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, barinubira ko bishyuza abana babo amafaranga y’ishuri mu byiciro n’amashuri, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza ku myaka 12 y’uburezi bw’ibanze ari ubuntu.

Aba babyeyi bavuga ko ayo mafaranga bishyuzwa n’ibigo barereramo ari menshi kandi bakabona nta n’umusaruro bimwe muri ibyo bigo bigaragaza. Abayobozi b’ibibigo babasobanurira ko ayo mafaranga akubiyemo agahimbazamushyi ka mwarimu, imyambaro y’umunyeshuri n’amaranga y’inyubako.

Aya mafaranga yishyurwa bitewe n’aho ikigo cyubatse, ni ukuvuga ngo ibyo mu mujyi bica amafaranga menshi ugereranyije n’ibyo mu nkengero z’umujyi cyangwa mu cyaro. Ibigo byo mujyi byishyura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 15 mu gihe ayo mu nkengero z’umujyi yishyura atarengeje 1000.

Bamwe mu bana bashobora no guhagarika amasomo kubera ubushobozi.
Bamwe mu bana bashobora no guhagarika amasomo kubera ubushobozi.

Ababyeyi bavuga ko bagenda bagira impungenge kuko ngo uko imyaka ishira ariko aya mafaranga agenda yiyongera, kuko usanga hari bimwe mu bigo bitagira icyo byishyuza ariko ugasanga hari n’ibindi byushyuza abanyeshuri kandi ibigo ari bimwe binaherereye hamwe.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abanza cya Remera, giherereye mu murenge wa Nyamabuye, butangaza ko nta faranga na rimwe bishyuza kuko ari gahunda ya Leta. Nyamara iyo ugeze ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gitarama, biri mu murenge umwe, bo batanga amafaranga ibihumbi 18 mu gihembwa cya mbere.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko arimo ay’imyambaro, inyubako, agahimbazamusyi k’abarimu, amafaranga y’ubwishingizi bw’umunyeshuri, ay’akarita y’ishuri n’aya “insigne” naho mu bihembwe bisigaye bakishuza amafaranga ibihumbi bitandatu.

Ababyeyi ariko bafite impunge nge z’uburyo ayo mafaranga arutanwa mu bigo kandi byose biri mu murenge umwe no mu karere kamwe. N’ubwo kuri bo gutanga agahimbazamushyi atari ikibazo, ngo hagomba kuboneka uburyo agenwa buhuye ku bigo byose.

Nanone kandi bakemanga ubuyro bagatanga na bimwe mu bigo ntibitange umusaruro ufatika.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga aremeza ko nta mwana w’umunyarwanda wishyuzwa amafaranga y’ishuri ko bigira ubuntu ariko byumvikanyweho n’ababyeyi bashyiraho igiciro cy’agahimbazamusyi n’ibindi ikigo n’umunyeshuri bakenera.

Mu nama njyanama y’akarere ka Muhanga yateranye tariki 24/01/2013, yagombaga kwiga ku kibazo cy’imitangire y’amafaranga bikorwa mu kajagari. Bikazongera kugarukwaho byamaze gusesengurwa kuko ngo nayo ibona ari ikibazo gihangayikishije.

Igihe aka kajagari kakomeza bishobora kubangamira uburezi bwa bamwe mu bana badafite ubushobozi buhagije kuko byabasaba kwimukira ku bigo bitanga macye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka