Mu ishuri ryigisha gutunganya ubwiza hameze nko mu rubohero

Abiga gutunganya ubwiza bw’umuburi mu ishuri ryitwa Belasi bavuga ko uretse kwigira kumenya umwuga uzababeshaho, banaganira ku buryo bwo kubana neza mu miryango nko kurangwa n’imyitwarire myiza, bigereranywa n’icyo abakurambere bitaga “Urubohero.”

Mu rubohero niho abakobwa b’inkumi babaga bitegura kurushinga bigiraga imyitwarire izabafasha kubana neza n’abagabo babo cyangwa se n’imiryango mishya bagiyemo, harimo icyo bitaga “guca imyeyo”. Ibi ariko babikoraga bari no mu yindi mirimo y’ububoshyi bw’uduseke, ibirago n’ibindi, nk’uko izina ribivuga.

Ku ishuri rya Belasi riri i Remera mu mujyi wa Kigali ntabwo baca imyeyo, ariko ngo biga imyifatire igenga umwari cyangwa umugore w’umutima, harimo kurangwa n’isuku, ubwitonzi, kwakira neza abantu ndetse n’ubumenyi ku buzima bw’imyororokere; nk’ uko Mukayiranga Fanny umuyobozi waryo yasobanuye.

Yagize ati: “Uretse ko gutunganya ubwiza bw’umubiri bikenewe na benshi cyane mu Rwanda, nta muntu w’ubu wapfa kubona umurimo batabanje kureba isuku y’umubiri we, ndetse nta n’umukobwa wapfa kubona inshuti atabanje kujya atunganya ubwiza bw’umubiri we muri rusange.”

Umwe mu banyeshuri biga muri Belasi, Natacha Mukakabayiza yemeza ko yahamenyeye byinshi mu bijyanye n’uburyo azajya yifata, akanafata umugabo we neza, kugira ngo umubano mwiza urusheho kunozwa.

Yongeraho ko mu gihe abiga amashuri asanzwe barangiza bakabura imirimo, nta muntu wize gutunganya ubwiza ubura icyo akora; kandi ko muri iki gihe abantu bakora muri za salons basabwa kugira impamyabumenyi.

Muri Belasi cyangwa se n’ahandi muri za salons batunganya imisatsi, y’abagore n’abagabo, bakagorora umubiri, ndetse bakanatunganya uruhu rw’umuntu rugasa n’uko abyifuza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka