Mount Kenya University irashaka kugira ishami ryayo mu karere ka Ngororero

Intumwa za kaminuza yitwa Mount Kenya University (MKU), zasuye akarere ka Ngororero kuwa 11 Kamena 2014, zatangarije abatuye aka karere ko MKU yifuza kugira ishami ryayo muri aka karere kugira ngo yegereze amasomo abagatuye, ubu bakora ingendo ndende bajya kwiga muri za kaminuza zo mu zindi Ntara n’ibihugu bidukikije.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Ngororero hamwe n’abarezi bitabiriye iyo nama bakaba ari bamwe mu bishimiye iyi gahunda kuko bazi neza ko uburezi ariyo mpano iruta izindi waha inshuti yawe cyangwa umwana ubyaye.

Izi ntumwa zari zifite ubutumwa bwo gusobanura ibigwi bya MKU no guhamagarira abayobozi b’ibigo by’amashuli n’abarezi kongera ubumenyi bifashije uburyo bunyuranye bahabwa n’abalimu b’inzobere.

Bwana Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero, yavuze ko kuba za kaminuza zitangiye gutekereza kuri aka karere, inzozi zigiye kuzaba impamo kuko intambwe ya mbere imaze guterwa mu gutegura ko MKU yazashinga ishami ryayo mu karere ka Ngororero. Ibi bikazigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’abagatuye.

Intumwa za MKU zizeje Abanyangororero ubufatanye mu kongera ubumenyi.
Intumwa za MKU zizeje Abanyangororero ubufatanye mu kongera ubumenyi.

Icyakora, imbogamizi ikomeye kuri iki cyifuzo ni ibikorwa remezo nk’inyubako ishuri nka kaminuza ryakoreramo kuko nta mazu yubatswe neza ahagije muri aka gace, kandi gutegura inyubako nshyashya bikaba bizatinza iyi gahunda impande zombi zemeza ko ikenewe.

Igihe igishakisha aho yashinga ishami mu karere ka Ngororero MKU izakomeza kwakira abashaka kongera ubumenyi mu mashami yayo i Kigali kandi abarezi bafite amahirwe yo kwiga mu biruhuko bacumbikirwa bakanagaburirwa.

Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro bagaragaje impungenge mu masomo ya kaminuza aho zimwe zidateganyiriza abanyeshuri aho bazimenyereza mu kwitegura kwihangira imirimo kuko akenshi usanga abanyeshuli barangiza bafite ubumenyi ariko batazi icyo gukora.

Aha MKU imara impungenge ko abitegura kurangiza bimeneyereza hirya no hino mu bice binyuranye nk’ubuzima, itangazamakuru, ubukungu n’izindi.

Mount Kenya University yashinzwe na Simon Gicharu afatanije n’umugore we, ikaba ifite amashami menshi muri Kenya no hirya no hino muri Afurika.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka