MINEDUC yasabye inzego kuzamura ikigero cya 82% by’abageze ku ishuri ku gihe

Mu itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri 82% gusa nibo bageze ku bigo bigaho ku gihe, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ikaba isaba ababyeyi, abarezi n’inzego zitandukanye zibishinzwe, guharanira ko abanyeshuri bose bagera ku mashuri hakiri kare mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa 13/8/2014, Abayobozi muri MINEDUC bavuze ko bishimiye uburyo inzego zitandukanye zakoze mu kugeza abanyeshuri mu bigo, ariko ko hagomba izindi ngamba kugirango bose bajye bagera aho biga badakererewe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, yasabye abanyeshuri kugera ku mashuri ku gihe hatabayeho agahato, ababyeyi nabo bakaba bagomba gutegura hakiri kare ibyangombwa byose umwana asabwa kugira ngo ajye kwiga.

Yagize ati “Turasaba uruhare rwa buri wese kugirango Ministeri igere ku ntego zayo; ababyeyi bagomba kudufasha gutegura itangira ry’amashuri ku gihe, kuko benshi bibuka ko umwana akeneye ibyangombwa by’ishuri ari uko umunsi wo gutangira ugeze”.

Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye.
Olivier Rwamukwaya Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cy’uyu mwaka wa 2014 cyatangiye tariki 11/08/2014, abanyeshuri bakaba baratangiye kugenda kuwa gatandatu tariki 09/08/2014 bitewe na gahunda yashyizweho mu rwego rwo kuborohereza ingendo no kwirinda ko hagira ubura imodoka kubera ubwinshi bw’abanyeshuri.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yasabye abayobozi b’imirenge kumenya niba iyi gahunda yo kugera ku mashuri ku gihe yubahirizwa; ndetse ko abayobozi b’amashuri nabo bagomba guhuza amakuru na Minisiteri ku bijyanye n’itariki yo gutangiriraho; kuko ngo hari aho bagiye bishyiriraho iyabo tariki bakajijisha abana, bigatuma babura imodoka bageze mu nzira.

Ibigo ngo ntibigomba gutekera abana ibiryo bike mu minsi yo gutangiriraho amashuri, kuko ngo nabyo byagiye bituma haza bake bitewe n’uko ngo babigeramo bakarara ubusa, nk’uko MINEDUC ibisaba ko hajya hanabaho imyiteguro yo gukora isuku mbere y’iminsi yo kuhagera kw’abana.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka