Leta yiyemeje gucyemura ikibazo cy’abajuririye inguzanyo ya buruse

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gusuzuma ikibazo cy’abanyeshuri biga n’abitegura kujya muri kaminuza bari baranditse bagaragaraza ko batewe impungenge no kutazabasha kwishyura ibyo basabwa ngo bige muri kaminuza kuko bafite iibibazo byihariye bikeneye kwitabwaho.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’uburezi ifatanije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ejo kuwa mbere tariki ya 09/09/2013, riravuga ko kuva ejo kuwa gatatu tariki ya 11/09/2013 kugera ku itariki ya 20/09/2013 leta yiyemeje gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuri bo muri Kaminuza n’amashuri makuru bakeneye inguzanyo ya buruse, nyuma yo kubona ko hari abanyeshuri bajuriye ndetse hakaba hari abafite ibibazo byihariye bikeneye kwitabwaho.

Iri tangazo Kigali Today ifitiye kopi ririmo amabwiriza y’uko abajuriye bazafashwa gukemurirwa ikibazo, rikavuga kandi ko ngo ubu bujurire bureba abanyeshuri biga cyangwa bashaka kwiga muri Kaminuza n’amashuri makuru bagaragaje ko bafite ibibazo byihariye, bikandikwa ku ifishi zisaba inguzanyo kandi bigashyirwaho umukono n’ubuyobozi bw’akarere mbere y’itariki ya 10/09/2013.

Bamwe mu biga mu mashuri makuru ntibarajya ku mashuri kuko ngo nta bushobozi bafite bwo kwiyishyurira
Bamwe mu biga mu mashuri makuru ntibarajya ku mashuri kuko ngo nta bushobozi bafite bwo kwiyishyurira

Mu bibazo guverinoma ifata nk’ibyihariye bivugwa muri aya mabwiriza harimo kuba usaba inguzanyo ari imfubyi ku babyeyi bombi, yirera kandi bigaragara ko nta mutungo basize; imfubyi ku babyeyi bombi yashyizwe mu cyiciro cy’ubudehe cy’umuryango uyirera, ukomoka mu muryango wahuye n’ikibazo kizwi cyawuhungabanyije ku buryo bugaragarira uwo ariwe wese kigatuma nta bushobozi ugifite bwo kumwishyurira cyangwa se ikindi kibazo cyose cyagaragarira komite izasuzuma ubujurire ko kidasanzwe.

Iri tangazo kandi riravuga ko ubujurire leta izemera kongera gusuzuma ari ubwakiriwe mbere y’itariki ya 10/09/2013 mu nzego zinyuranye zirimo ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ibiro bya Minisitiri w’intebe, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’uburezi, Urwego rw’umuvunyi, Intara, Akarere ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi.

Ibi bije mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakigaragara abanyeshuri batarajya ku mashuri makuru na kaminuza bazigamo kuko barindiriye ibizava mu bujurire bashyikirije inzego z’ubuyobozi kuko bo batabasha kwiyishyurira amafaranga basabwa.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mutubarize akarere ka Gatsibo inyungu gafite mukubona abana bako bareka kwiga kubera kutavuganirwa muri reb kandi ntabushobozi bafite.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ni Mutugirire Impuhwe Rwose Kuko Nyine Kwiga Ntabushobozi Byo Ntibyashoboka. Mutubere Abavugizi.Ni Gerard I Nyamasheke.Merci.

Usengimana Gerard yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka