Kwiga mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi byamufashije gukora imashini y’agaciro ka miliyoni 35

Umugabo witwa Ruhama Juvenal wo mu karere ka Gicumbi yikoreye imashini ya siporo ihagaze akayabo ka miliyoni 35 maze anegukana umwanya wa mbere mu banyabukorikori bo mu karere ka Gicumbi.

Nk’uko abitangaza avuga ko mu gukora iyo mashini byavuye mu masomo yize mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi (Ecole D’Art) maze aza kugira igitekerezo cyo gukora imashini yifashishwa muri siporo.

Avuga ko yatangiye ashushanya iyo mashini maze aza gutangira kugura ibyuma byo kuyikora maze aza no gufata igihe cyo kugenda ayiterateranya kugeza ubwo ibaye imashini ikora akazi yashakaga.

Iyi mashini yakozwe na Ruhama Juvenal wo mu karere ka Gicumbi ihagaze akayabo ka miliyoni 35.
Iyi mashini yakozwe na Ruhama Juvenal wo mu karere ka Gicumbi ihagaze akayabo ka miliyoni 35.

Ikindi ngo cyamufashije kubigeraho ni umukino wa Karate kuko ari umunyamwuga wawo, ngo kuko yumvaga iyo mashini izajya ikora imikino ngororamubiri imwe ijyanye n’uwo mukino.

Imwe mu mikino ngororamubiri iyi mashi ikora harimo kugabanya ibiro byinshi no kubyongera kugorora imitsi yahinamiryanye, kumenya kugagaza ijosi igihe uhuye n’umuntu ushaka kukuniga ntabishobore, no kugorora umugongo ku bantu bahetamye.

Ruhama avuga ko nubwo yabashije kugera kuri iki gikorwa byamutwaye igihe kirekire kugirango abigereho kuko iyi mashini yayikoze mu gihe cy’imyaka 3 ngo yatangiye kuyikora mu mwaka wa 2009 ayirangiza 2012.

Ruhama Juvenal yerekana uburyo bakorera imyitozo ngororamubiri muri iyi mashini ye.
Ruhama Juvenal yerekana uburyo bakorera imyitozo ngororamubiri muri iyi mashini ye.

Umukozi wa MINICOM akaba umuhuzabikorwa muri gahunda y’ubujyana mu bucuruzi mu karere ka Gicumbi, Kabahizi Jean Jacques, avuga ko iki gihangano koko cyakozwe n’uyu mugabo Ruhama Juvenal ndetse yitabira n’amarushanwa yo ku rwego rw’akarere aza no kwegukana umwanya wa mbere mu banyabukorikori aho yatahanye ishimwe yahawe na MINICOM.

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi batangaza ko uyu mugabo wakoze iyi mashini yakoze igikorwa kiza kandi cy’ubwenge kuko kimwinjiriza amafaranga ndetse nabo kikabafasha muri siporo yabo; nk’uko Nteziryayo Amani abitangaza.

Ibi kandi bishimangirwa na Anitha Uwizeye ukorera siporo muri yi mashini aho avuga ko ubu amaze kurambuka imitsi y’amaguru yamuryaga.

Aha niho bagororera imitsi y'amaguru.
Aha niho bagororera imitsi y’amaguru.
Aha niho agororera imigongo.
Aha niho agororera imigongo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari abanyarwanda benshi bafite impano nuko batereranwa kandi begerewe bagahabwa inkungu bagera kuri byinshi. Reba nkuyu muntu yegerewe agafashwa agakora imashini nyinshi? yateza igihugu imbere.

karake yanditse ku itariki ya: 22-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka