Kwiga Igiswayile bigiye kuba itegeko mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2016 bizaba itegeko kwiga ururimi rw’Igiswayile ku bazaba bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihugu.

Joyce Musabe ukuriye ikigo gishinzwe integanyanyigisho mu Rwanda yabwiye KT Press, ikinyamakuru cya Kigali Today cyandika mu cyogereza, ko ibyo “biri muri gahunda yo kuvanaho imipaka yabangamiraga bamwe mu Banyarwanda kwisanga mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’izindi gahunda u Rwanda ruhuriramo n’ibihugu byo mu karere rurimo”.

Umuryango wa EAC ugizwe n’ibihugu by’u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda, bikaba bivugwa ko abatuye ibyo bihugu byose basaga miliyoni 120.

Igiswayile kigiye kujya kigishwa mu mashuri yisumbuye mu Rwanda.
Igiswayile kigiye kujya kigishwa mu mashuri yisumbuye mu Rwanda.

Kumenya ururimi rw’Igiswayile ngo byitezweho kuzafasha Abanyarwanda kwisanzura muri karere ka EAC hamwe n’abagatuye, bikazafasha ndetse kongera ubukungu kuko imbogamizi y’ururimi izavaho, Abanyarwanda bakabasha gucuruza no guhaha ubukungu muri ibyo bihugu.

Mu ntangiriro uru rurimi rw’Igiswayile ruzigishwa mu myaka itatu ya mbere y’amashuri yisumbuye.

Ururimi rw’Igiswayile rukoreshwa kandi cyane mu gihugu Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ihana imbibi n’u Rwanda, igihugu nacyo gikorana ubucuruzi bukomeye n’u Rwanda abaturiye imipaka bahahira mu kindi gihugu, abandi benshi bakiga hakurya ya buri mupaka.

Umwarimu w’umuhanga mu ndimi, Professor Laurent Nkusi yabwiye KT Press ko Abanyarwanda bazagira ubushake bwo kwiga Igiswayile bizaborohera cyane, kuko ngo imiterere y’Igiswayile yegeranye n’iy’Ikinyarwanda, indimi zombi yise izo mu cyiciro cy’”indimi Bantu”

Professor Nkusi yagize ati “Abazamenya Igiswayile bazoroherwa cyane no gukorana ubucuruzi n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ndetse bizanabafasha kumvikana byoroshye no kugirana ubucuti, guhanahana amakuru no gufatanya mu zindi gahunda nyinshi ziri gutegurwa mu karere ka EAC.”

Mu gihe hagiye gutegurwa uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, umujyanama w’umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe uburezi REB, Rwanda Education Board, Anicet Kibiriga yabwiye Kigali Today ko muri kaminuza y’u Rwanda hasanzwe hari ishami ryigisha igiswayile, bikaba bitazagorana kuboba abarimu bigisha Igiswayile igihe iyo gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka