Kirehe: Akarere ka Kirehe kabuze intwari mu burezi

Musonera Emmanuel wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo mu gihe cy’imyaka 16 yitabye Imana mu ijoro rya tariki 22/07/2012 mu bitaro bya CHUK. Umuhango wo kumushyingura wabaye tariki 24/07/2012 mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jacqueline, yavuze ko nk’akarere ka Kirehe bahombye umuntu w’intwari wabafashaga mu bijyanye n’uburezi bw’abana aho yatsindishaga abana benshi ku kigo yari abereye umuyobozi.

Ikigo Musonera yayoboraga cyazaga mu bigo bya mbere mu karere ka Kirehe byatsindishaga abana benshi bigatuma ababyeyi n’abakozi bakorera mu karere n’abarimu bavuga ko uyu musaza yari ashoboye kuyobora kuko ngo uburere abana benshi bahakuye bwabagejeje ku bintu byinshi.

Musonera yakundishaga abarimu umurimo mu byo babaga bakora byose kandi yagiraga urukundo. Abo bakoranaga bavuga ko ibyo bamwigiyeho bazakomeza kubishyira mu bikorwa aho bazaba bari hose.

Nyakwigendera yapfuye urupfu rutunguranye kuko yarwaye nyuma y’iminsi mike agahita yitaba Imana mu buryo butunguranye.

Musonera wavuze mu mwaka wa 1955 yakoze akazi k’uburezi kuva yarangiza kwiga amashuri ye. Kuva mu mwaka w’1982 kugeza 1994 yabaye umurezi muri college St Albert ariyo yaje kuba Lycée de l’Amitié mu gihugu cy’Uburundi.

Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 1995 yabaye umurezi muri Groupe Scolaire de Rugunga ubu akaba yari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Rusumo kuva mu mwaka wa 1996.

Musonera Emmanuel yari umwe mu bagize komite nyobozi ishinzwe ubutabera mu muryngo FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, akaba yitabye Imana asize abana bane n’abuzukuru babiri; umugore we yari yaritabye Imana mu mwaka wa 1996.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka