Kibogora Polytechnic irateganya ko buri munyeshuri uyigamo azagira Laptop ye

Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) ngo igiye guteza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize ku buryo buri munyeshuri uzajya ayigamo azabasha kugira mudasobwa ye (laptop) kandi akaba afite ubumenyi bwo kuyikoresha, bityo bikazazamura ireme ry’uburezi ku bahavoma ubumenyi.

Ibi biremezwa n’ubuyobozi bw’iri shuri rikuru riherereye mu karere ka Nyamasheke nyuma y’impanuro bahawe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, ubwo yasuraga iri shuri tariki 23/08/2013.

Ubwo Minisitiri Nsengimana yageraga muri iyi kaminuza, agatambagizwa inyubako zayo ndetse akerekwa uburyo bukoreshwa muri serivise zitandukanye zirimo n’imyigishirize, yishimiye intambwe iyi kaminuza irimo gutera mu gihe cy’umwaka umwe gusa imaze itangiye.

Umuyobozi w'ubutegetsi n'imari muri Kibogora Polytechnic, Joseph Ndikumana (iburyo) yagendaga asobanurira Minisitiri Nsengimana imikorere y'iyo kaminuza.
Umuyobozi w’ubutegetsi n’imari muri Kibogora Polytechnic, Joseph Ndikumana (iburyo) yagendaga asobanurira Minisitiri Nsengimana imikorere y’iyo kaminuza.

Mu byo iyi Kaminuza yeretse Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano, harimo porogaramu ya mudasobwa imaze gukorwa ikazajya ifasha mu kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga (online registration) ndetse no koroshya akazi hagati y’abakozi b’iyi kaminuza; aho buri wese azajya aba afite ubwinjiriro bwe n’urufunguzo akoresha maze akabasha kubona ibyo akeneye mu mikorere ye bijyanye n’iyi kaminuza.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yashimye iyo ntambwe bamaze gutera ariko kandi abashishikariza ko iyo porogaramu yatangira gukoreshwa kugira ngo igirire umumaro abagenerwabikorwa b’iyi kaminuza.

Ikindi Minisitiri Nsengimana yagiriyeho inama Kaminuza ya Kibogora ni ugutera intambwe igaragara mu myigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga kuko bituma abanyeshuri bagira ubumenyi buhagije kandi bakarushaho gukora ubushakashatsi, nubwo baba batari kumwe n’abarimu babo. Ibi bikaba bizamura ireme ry’uburezi byanze bikunze ku bantu bakangukiye ikoranabuhanga bakarikoresha.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabagiriye inama y'uko bateza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize.
Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yabagiriye inama y’uko bateza imbere ikoranabuhanga mu myigishirize.

Umuyobozi w’Ubutegetsi n’Imari muri Kaminuza ya Kibogora, Joseph Ndikumana avuga ko iyi kaminuza ishimira impanuro za Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kuko ubutumwa yabahaye bwabateye imbaraga mu mugambi bari basanganywe wo guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaka uburezi bufite ireme muri iyi kaminuza.

Ndikumana avuga ko intego z’iyi kaminuza ari ugutanga ubumenyi bufatika kandi bujyanye n’igihe kigezweho, bityo akavuga ko ibyo bitagerwaho hatabayeho ikoranabuhanga. Kugira ngo ibyo bigerweho, ngo buri munyeshuri wese uje muri Kaminuza ya Kibogora abanza guhabwa amasomo ajyanye na mudasobwa ku buryo abasha kuyigiraho ubumenyi bw’ibanze.

Ndikumana avuga ko ikigiye kuzakurikiraho ari uko bazakora ibishoboka ku buryo buri munyeshuri uziga muri iyi Kaminuza azajya yoroherezwa kubona mudasobwa ye (laptop) kandi akigishwa kuyikoresha neza ku buryo izajya imufasha haba mu gukurikirana amasomo, gukora ubushakashatsi ndetse no gukora imyitozo n’imikoro itandukanye itangirwa muri kaminuza.

Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze ari kumwe n'abandi bayobozi hamwe n'abakozi ba Kibogora Polytechnic.
Minisitiri ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze ari kumwe n’abandi bayobozi hamwe n’abakozi ba Kibogora Polytechnic.

Ibi ngo biri mu ntego y’uko iyi kaminuza yazaba icyitegererezo nk’izindi kaminuza zikomeye kandi bigashingira ku bumenyi bufatika buzajya buhabwa abayigamo, ku buryo umunyeshuri uzajya ayisohokamo azajya aba ari ku rwego rw’ubumenyi bufatika bumushoboza guhangana n’abandi basohotse muri za kaminuza zikomeye.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwemera ko gushyira mu bikorwa umugambi wo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga ari ibintu bihenze ariko kandi bukavuga ko bishoboka kuko hari uburyo butandukanye bashobora kuzifashisha ariko ngo abanyeshuri bayigamo bakabasha kubona ubumenyi bukwiriye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Dushimiye ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibogora polytenic kubera intambwe imaze gutera mukubaka ireme ry’uburezi ndetse tunayifuriza gukomeza gukomeza kwaguka muburyo bumwe cyangwa ubundi,

Ni Francois BIKORIMANA
Tel:0788322946

BIKORIMANA Francois yanditse ku itariki ya: 15-03-2024  →  Musubize

Umwambaro w’abakozi ni T-Shirts se? Mbega guseba kw’abaporo!! Nk’aho mwabambitse amakoti murabagurira udupira twa vingt kweri! Nari kuhazana umwana arikoubu nigiriye mu badive i Gitwe

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Muraho.abodusangiye ijambo nibitekerezo.ngewe ndumuturage kandi nange mfite abajya kwaka service kuri kibogora ngewe byu mwiharariko ntacyo nashinza iyika minuza ndayishimira burya twita kubumenyi abanyeshuri bahagana bahakura!kandi suko amakote batayafite wibukeko kaminuza ya kibogora yemewe namategeko kuhiga ntibigira uko bisa haba service nziza

Nkundwanayo yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka