Kamonyi: Ikibazo cy’abana basangiraga icyumba cy’ishuri batiga mu mwaka umwe kigiye gukemuka

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Birembo, Rukundo Jean Baptiste, mu Kagari ka Mpushi, Umurenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, avuga ko ibyumba bitatu barimo kubakirwa bigiye gukemura ikibazo cy’abana basangiraga icyumba kimwe cy’ishuri batiga mu mwaka umwe.

Ibyumba bitatu birimo kuzura bizatuma abiga abanyeshuri bisanzura bige neza
Ibyumba bitatu birimo kuzura bizatuma abiga abanyeshuri bisanzura bige neza

Rukundo avuga ko abiga mu mashuri y’incuke, mu wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu uko ari 117 bigiraga mu cyumba kimwe, bigasaba ko mu wa mbere n’uwa kabiri biga mu gitondo icyarimwe, naho abo mu wa gatatu w’incuke bakaza kwiga nyuma ya saa sita, kugira ngo babone umwanya.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Birembo avuga ko abana 61 bo mu mwaka wa mbere w’ay’incuke bigana na 24 bo mu wa kabiri, bikaba byatuma umwana yiga amasomo atamugenewe.

Agira ati “Uwa mbere n’uwa kabiri bazaga kwiga mu gitondo bakigira mu ishuri rimwe kuko nta bindi byumba dufite, ibyo byatumaga hari abana biga isomo batagenewe, hari n’ubwo umwarimu umwe yasohoraga bamwe kugira ngo batabona ko barimo kwiga ibyo batagenewe, byasaga nko kwirwanaho”.

Asobanura ko muri rusange basanganywe ibyumba 10 bisangirwa n’abana hafi 800, bigasaba ko n’ubundi abana biga mu mashuri abanza basimburana, bamwe mu gitondo abandi nimugoroba, bigatuma hari amasomo yari ateganyijwe ku mwaka ashobora kutarangira.

Agira ati “Niba umwana agenewe kwiga amasomo 10 mu gihe runaka cyateganyijwe (period), akaba yiga igice cy’umunsi, urumva ko aziga amasomo atanu gusa, kugira ngo azarangize ayo masomo asigaye bisaba izindi mbaraga, ashobora no kutayarangiza kuko umwanya wo kwiga wabaye muto.

Abana biganaga mu cyumba kimwe mu myaka itandukanye, ibi bigiye guhagarara
Abana biganaga mu cyumba kimwe mu myaka itandukanye, ibi bigiye guhagarara

Ubucucike buratuma abana biga amasaha make

Rukundo avuga ko kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatanu w’abanza, abana biga igice cy’umunsi bagataha, abandi bakaza kwiga ikindi gice, bikaba biteye impungenge ku mutekano wabo kuko iyo umwana yiriwe ku ishuri akurikirana amasomo, ariko iyo atashye ajya mu yindi mirimo imurangaza.

Agira ati “Umwana wiriwe ku ishuri aba acungiwe umutekano ariko uwatashye ahita ajya muri ya mirimo itagenewe abana. Twasabaga ko batwongegera ibindi byumba nka birindwi kugira ngo nibura tube turi kuri cya gipimo cyemewe cy’abana nibura 46 mu ishuri, byatuma abana biga umunsi wose kandi bikazamura imitsindire”.

Rukundo avuga ko kuba abiga mu mashuri y’inshuke bagiye kubona aho bigira bizafasha kugabanya ubucucike ku kigero cyabo, ariko mu yandi mashuri bikigoranye ari nayo mpamvu basaba kongererwa ibyumba.

Yongeraho ati “Ubu bamaze kutwubakira ibyumba bitatu, bizatuma abiga mu mashuri y’incuke biga ingunga imwe bitahire kuko ubu bisaba ko biga mu gitondo, abandi baza kwiga nyuma ya saa sita kandi ntabwo ari byo kuko baracyari bato ntibashobora kwiga amasaha menshi, ariko ubu bazajya bataha kare bajye kuruhuka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Josée Uwiringira, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari usozwa harimo kubakwa ibyumba 18 mu Karere kose, ariko n’umwaka utaha w’ingengo y’imari hari ibizakomeza kongerwa.

Agira ati “Turateganya ko ibyumba bizakomeza kongerwa uko ubushobozi bugenda buboneka, ni yo mpamvu abana bakomeza kwiga mu buryo buhari ariko ingengo y’imari dukoresha iteganya umubare w’ibyumba runaka, bizagenda byubakwa ku bigo bigaragaza ko bikeneweho cyane kurusha ibindi”.

Rukundo avuga ko hari ubwo abana bamwe basohoka abandi bagasigara biga
Rukundo avuga ko hari ubwo abana bamwe basohoka abandi bagasigara biga

Avuga ko ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri kirimo kwigaragaza cyane mu yabanza, kubera ko abagana ishuri biyongereye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka