Kamonyi: Gutsinda ari uwa mbere mu karere bizatuma yongera umuhate mu kwiga

Dushimimana Samson yarangije amashuri abanza mu mwaka wa 2012, afite amanota ya mbere mu karere ka Kamonyi. Mu kiganiro twagiranye, yadutangarije ko yahise afata ingamba zo gukaza umuhate mu kwiga, ku buryo azagera no muri kaminuza.

Uyu mwana w’imyaka 13 arangije mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatizo riri mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge. Mu kizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, yagize amanota 8, aza ari uwa mbere ku kigo ndetse no mu karere kose.

Aya manota Dushimimana yagize, ari mu cyiciro cya mbere, kirimo abana batoranywa gukomereza amashuri abanza mu bigo by’icyitegererezo (Excellence schools). Uyu we akaba azakomereza mu Rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe.

Mu kiganiro twagiranye, uyu mwana yadutangarije ko yashimishijwe cyane n’insinzi yagize, kuko ari we wa mbere ugiye kwiga mu mashuri yisumbuye mu rugo rw’iwabo.

Samson yiteguye kujya mu mashuri yisumbuye.
Samson yiteguye kujya mu mashuri yisumbuye.

Akomeza avuga ko mu mashuri abanza yiganye umuhate kuko yabonaga ko iwabo ari abakene. Aragira ati “nasanze nta kundi nazabaho ntize ngo nsinde kuko iwacu ari abakene; kandi niteguye gukomeza kwiga neza kugira ngo nzafashe umuryango wanjye kuva mu bukene”.

Dushimimana ntiyigeze akurikira amasomo yihariye; ahubwo yakurikiraga mwarimu mu ishuri, ibyo atumva akamusobanuza. Arashimira abarimu bamwigishije cyane cyane abo mu mwaka wa gatandatu kuko bagaragaje ubwitange mu gutegura abanyeshuri kwinjira mu kizamini cya Leta.

Aragira inama abandi bana, yewe n’abafite ababyeyi bakize; gukunda kwiga no kwigana umuhate kuko ari byo bizabafasha kugira ejo hazaza heza.

Mu bana 54 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gatizo bari bakoze icyizamini gisoza amashuri abanza, 52 baratsinze, kandi 10 muri bo boherezwa mu bigo by’icyitegererezo. Kabanda Vedaste, Ushinzwe amasomo mu kigo, atangaza ko kuva kera ikigo cya bo gitsindisha abana benshi.

Mu mwaka ushize nabwo bari batsindishije umwana wa mbere mu karere. Ibyo ngo bikaba biterwa n’uko benshi mu barimu bahaturiye kandi bakaba bahamaze igihe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka