Kaminuza Gatulika zo muri Afrika zirifuza kuzamura ubumenyi bw’abanyamakuru

Intumwa z’ibihugu 11 bya Afrika bifite kaminuza zigisha ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho ziteraniye mu karere ka Muhanga kugirango ziganire uburyo zazamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha ibijyanye n’itangazamakuru rya Afurika.

Kuva tariki 14/01/2015 izi ntumwa zatangiye inama izamara iminsi itatu aho zizarebera hamwe muri rusange uruhare amashuri yigisha itangazamakuru muri Afrika, yagira mu gufasha abanyeshuri bayigamo, ku bijyanye no kwandika inkuru zishingiye ku kuri, nka bumwe mu buryo bufasha abaturage kwihutisha ubutumwa.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Leta ya Vatican, Musenyeri Claudia Maria Celli, avuga ko ikindi kigamijwe ari ukwigisha abahagarariye amashuri Gatolika muri Afrika, afite amashami y’itangazamakuru n’itumanaho, uko yakora ngo ahuze uyu mwuga n’ukuri ndetse n’uko barushaho guhererekanya ubumenyi binyuze mu bufatanye.

Abahagarariye amashuri yigisha itangazamakuru muri Afrika, n'Inzobere ziturutse i Burayi bitabiriye inama yabahurije mu Rwanda.
Abahagarariye amashuri yigisha itangazamakuru muri Afrika, n’Inzobere ziturutse i Burayi bitabiriye inama yabahurije mu Rwanda.

Iyi nama n’ibiganiro bitangirwamo bizarangira abanyeshuri biga itangazamakuru bamaze kugaragarizwa uko barushaho kunoza umwuga bakora, batangaza amakuru ashingiye ku kuri, kubera ko ari imwe mu mbogamizi bamwe mu bakora uyu mwuga bakunze guhura nazo.

Musenyeri Claudia Maria Celli agira ati, “Itangazamakuru ni umwuga utoroshye, usaba ko uwukora abigiramo umuhamagaro, kugirango ibyo akora abihuze ni ukuri”.

Umuyobozi wa kaminuza Gaturika rya Kabgayi (ICK), Padiri Vincent Kagabo, avuga ko hagiye gushyirwaho ingamba zo gutizanya abarimu bigisha muri izi Kaminuza, n’amashuri makuru yo muri Afrika, kugirango basaranganye ubumenyi bafite no kubugeza ku mubare munini w’abayigamo.

Umuyobozi wa ICK avuga ko gusangira ubumenyi mu itangazamakuru bizafasha abiga uyu mwuga.
Umuyobozi wa ICK avuga ko gusangira ubumenyi mu itangazamakuru bizafasha abiga uyu mwuga.

Imwe mu mbogamizi igomba gukurwaho nk’uko Kagabo abivuga ni ikibazo bahuriyeho n’andi mashuri ishingiye ku bumenyi buke mu ikoranabuhanga ugereranyije n’aho bagenzi babo bo mu bihugu by’i Burayi bageze.

Ibi nibyo aheraho avuga ko ari ngombwa guhanahana ubumenyi kugirango ahari intege nke hazamuke agira ati, “ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho rya ICK nta mwihariko rifite kuko byinshi tubihuriyeho n’andi mashuri, ariko nkekako kwigira ku badutanze kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga bizadufasha”.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bafite icyizere cyo gufata imyanzuro iteza imbere amashuri n'abiga iby'itangazamakuru n'itumanaho.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama bafite icyizere cyo gufata imyanzuro iteza imbere amashuri n’abiga iby’itangazamakuru n’itumanaho.

Mu minsi ishize abayobozi ba za kaminuza gaturika muri Afrika nibwo basabaga Vatican ko iyi nama yabera mu Rwanda, kuba bibaye bikaba bigaragaza intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru n’itumanaho, icyo abayitabiriye nabo ubwabo bishimira.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka