Ishuri rya Gashora Girls Academy ryegukanye insinzi mu biganirompaka

Ishuri rya Gashora Girls Academy ryegukanye insinzi mu biganiro mpaka byahuzaga amashuri atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, nyuma y’uko amakipe yaryo abiri ariyo yageze ku mukino wa nyuma.

Insanganyamatsiko y’ibi biganiro byabaye tariki 16/03/2014 yagiraga iti "u Rwanda rugomba guhindura uburezi mu Rwanda kugira ngo rukemure ibibazo bihari," niyo yateguwe n’umuryango iDebate isanzwe itegura ibi biganiro mu mashuri.

Abakoreshaga ibi biganiro batangaza ko batangajwe cyane n’ubuhanga abanyeshuri bakomeje kugaragaza mu gutanga ibitekerezo. Ibigo byitaniriye ibi biganiro ni ishuri rya Green Hills Academy, Agahozo Shalom n’Ishuri rya Gashora Girls school ryari rifite amakipe arenze imwe.

Abanyeshuri bagize itsinda ryaturutse muri Gashora Girls Academy batsindiye igikombe.
Abanyeshuri bagize itsinda ryaturutse muri Gashora Girls Academy batsindiye igikombe.

Abatsinze mu ikipe ya Gashora Girls Academy batangaje ko u Rwanda rugomba kwifashisha ikoranabuhanga mu burezi, kugira ngo rubashe gukemura ibibazo bigaragara mu burezi bw’u Rwanda.

Cassy Irebe ni we wegukanye igihembo cy’umunyeshuri wagiye impaka neza kurusha abandi.

Naho uwitwa Diane Mutako wari mu ikipe yatsinze, yagize ati "Nishimiye aya mahirwe nahawe na iDebate yo kubasha kuvamo umuntu uzi kuvuga mu ruhame no kubasha kwigira ku bandi."

Ibi biganiro mpaka ngaruka mwaka bibera mu kigo y’ishuri cya IFAK giherereye mu murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka