Ishuri CIP ryongeye gukingura imiryango nyuma y’amezi 9 ryarahagaritswe

Ishuri rikuru ryitwa Community Intergrated Polytechnic (CIP) rifite icyicaro mu karere ka Kayonza ryongeye gukingura imiryango tariki 06/01/2013, nyuma y’amezi icyenda ryari rimaze ryarahagaritswe na minisiteri y’uburezi kubera bimwe mu bikoresho ritari rifite.

Iryo shuri ryari ryaragabye amashami mu turere twa Musanze, Gatsibo na Nyagatare kandi na yo yari yarafunzwe. Ryari ryatangiranye amasomo ya siyansi n’ay’ubumenyi ngiro, ariko n’ubwo ryongeye kwemererwa gukora amasomo ya siyansi yo ntazahita akomeza kuko hari ibikoresho iryo shuri ritarabona kugira ngo ayo masomo akomeze.

Umuvugizi wa CIP, Emmanuel Shamakokera, avuga ko amasomo yakomorewe ari ishami ry’ibaruramari (Accounting) n’ishami ry’imicungire y’amakoperative no kwihangira imirimo.

Nyuma y'amezi icyenda ryarahagaritswe, iri shuri rya CIP rigiye kongera kwigisha.
Nyuma y’amezi icyenda ryarahagaritswe, iri shuri rya CIP rigiye kongera kwigisha.

Shamakokera yongeraho ko amashami abiri, iry’ubuhinzi n’iry’ibijyanye n’ubwubatsi yo atazahita atangira kuko hari ibikoresho bimwe bitaraboneka kugira ngo ayo mashami na yo atangire.

Uyu muvugizi yirinze kugira ibyo atangaza ku bijyanye n’igihe ayo mashami azongera gutangirira, avuga ko iryo shuri rikiri gukorana na minisiteri y’uburezi harebwa aho ibikorwa byo kubaka za laboratwari zizakoreshwa n’abiga ayo masomo ya siyansi bigeze mbere y’uko batangira kwiga.

Benshi mu banyeshuri bari bariyandikishije muri iryo shuri ahanini ngo babitewe n’uko bari bamaze kumenya ko rizigisha amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi, kandi adakunze kuboneka muri kamuza n’amashuri makuru byigenga, nk’uko bisobanurwa na Umuhoza Dieudonne wayoboraga komite y’abanyeshuri biga muri iryo shuri.

Amashami ya Siyansi ntazahita atangira kubera za laboratwari zikiri kubakwa.
Amashami ya Siyansi ntazahita atangira kubera za laboratwari zikiri kubakwa.

N’ubwo amwe mu masomo yigishwaga muri iryo shuri atazahita atangira, bamwe mu baryigagamo bavuga ko kuba ryongeye gukingura imiryango ari ikintu cyiza kuri bo, kuko bari baraheze mu gihirahiro batazi niba bazongera kwiga.

Iri shuri rizaba ryigisha muri porogaramu ya wikendi. Abaryigagamo bakaba bavuga ko bari baribonye nk’igisubizo ku bashaka kwiga ariko banafite ibindi bakora, dore ko ryigisha amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro, ku buryo abize andi amasomo bashobora kwihugura mu bijyanye n’ubumenyi ngiro bakiteza imbere.

Umuvugizi wa CIP avuga ko iryo shuri rizakomeza kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe kurushaho kongerera agaciro amasomo ryigisha, bikazatuma rijya ku rwego ruri hejuru kimwe n’andi mashuri makuru yigisha iby’ubumenyi ngiro.

Laboratwari ziracyubakwa.
Laboratwari ziracyubakwa.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Eh Imana ishimwe turabona na za laboratwari ziriho zubakwa nibakomereze aho. bybura mu mezi abiri abanyeshuri bige ibyo bisigaye Bravo

ruti yanditse ku itariki ya: 13-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka