IPRC-South: Bageze kure biga uko ibarizo ryabyazwa imbaho nini

Mu rwego rwo kurengera ibidukikije ndese no kubyaza umusaruro imyanda, mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Karere ka Huye, IPRC-South, batangiye kubyaza ibisigazwa by’ibarizo imbaho (panneaux) zo kwifashishwa hakorwa ibikoresho bisanzwe n’ubundi bikorwa mu mbaho.

Nk’uko bivugwa na Jean Félix Mutuyimana, umwarimu mu ishami ry’ububaji muri IPRC-South, ngo iyo bakora imbaho bifashishije ibarizo barivanga n’imiti yabugenewe, hanyuma bagashyira mu mashini ibitsindagira bakagena n’ingano y’urubaho rwifuzwa.

IPRC South iri kwiga uko yabyaza umusaruro ibarizo ivanamo imbaho.
IPRC South iri kwiga uko yabyaza umusaruro ibarizo ivanamo imbaho.

Icyakora, n’ubwo bakora izo mbaho, ntibarabasha kuziha umubiri unyerera mbese nk’ugaragara ku bikoresho byo mu biro bikunze kuva hanze y’u Rwanda, dore ko akenshi na byo imbere haba harimo ibarizo cyangwa impapuro.

Agira ati “aka kantu kanyerera -yerekanaga urubaho rwakorewe mu mahanga na rwo rukoze mu ibarizo- ni ko dusigaje kuzajya dushyiraho. Inyigo yako yararangiye, icyo dusigaje ni uko byemezwa ubundi tugatangira”.

Iyi mashini niyo yifashishwa mu gutsindagira ibarizo bigatanga urubaho runini.
Iyi mashini niyo yifashishwa mu gutsindagira ibarizo bigatanga urubaho runini.

Igihe bazaba babasha gukora bene izi mbaho mu buryo bifuza, ngo bizatuma gutumiza izimeze nka zo hanze y’u Rwanda bigabanuka, kandi zinaboneke ku giciro cyiza kuko noneho zizajya ziba zakorewe imbere mu gihugu.

Mutuyimana agira ati “bizakemura ikibazo cyo gutumiza ama”panneaux” za Dubai, za Kenya… abantu bagenda bakatamo imbaho bitewe n’ibyo bakeneye…. Hari abakoramo utubati, inzugi, ama étagères …”.

Bakora imbaho ariko ntibaratangira kujya bakora ku buryo zinyerera.
Bakora imbaho ariko ntibaratangira kujya bakora ku buryo zinyerera.

Abakora umwuga w’ububaji mu Karere ka Huye bavuga ko umunsi izi mbaho zatangiye gukorwa zikanashyirwa ku isoko, bazabigiramo inyungu.

Jean Claude Nsengiyumva ukorera uyu mwuga ahitwa i Sovu, ati “mu gihe twabonaga ibarizo ryavuye ku mbaho ari umwanda, ubu noneho tuzajya turikuramo amafaranga agaragara kuko ubundi twarigurishaga kuri makeya kandi na bwo ntirishire. Kandi n’imbaho zizajya zirikorwamo na zo tuzajya tuzifashisha mu kazi kacu”.

Iyi sanduku igeretseho imbaho ikoze mu mbaho zavuye mu ibarizo.
Iyi sanduku igeretseho imbaho ikoze mu mbaho zavuye mu ibarizo.

Uretse kuba bazabona imbaho bakoresha badahenzwe nk’uko baziguraga zivuye hanze, ababaji bavuga ko bazaba banabonye isoko ry’ibarizo riva ku mbaho zisanzwe bakoramo ibikoresho.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka