Intara y’Iburasirazuba ngo ntizongera kugaragara mu buriganya bw’ibizamini bya Leta

Nyuma y’uko Intara y’Iburasirazuba igaragaye ku isonga mu buriganya n’imikorere mibi y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka ushize wa 2013, abashinzwe uburezi muri iyi Ntara bose barasabwa kurwanya iyi sura mbi yabagiyeho, baharanira ubunyangamugayo mu gufasha abana gukora neza ibizamini.

Ibi byasabwe n’Umuyobozi ushinzwe ibizamini mu Kigo gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), Emmanuel Muvunyi, ubwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2/09/2014, yari i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba, aganira n’inzego zose zishinzwe uburezi n’ikorwa ry’ibizamini mu turere tw’iyi ntara ku mitegurire myiza y’ibizamini bisoza uyu mwaka w’amashuri wa 2014.

Bwana Emmanuel Muvunyi , yashimangiye ko inzego zose zikwiriye kurwanya uburiganya n’indi mikorere mibi mu bizamini bya Leta, by’umwihariko Intara y’Iburasirazuba igatungwa agatoki kuko umwaka ushize wa 2013, ni yo yaje ku isonga mu kugaragaramo ubu buriganya bwatumye ibizamini bya bamwe mu banyeshuri bihinduka impfabusa.

Bwana Muvunyi, yavuze ko ibi byabaye bikwiriye kuba isomo ku Ntara y’Iburasirazuba kugira ngo abayobozi n’abarezi muri rusange bareke gukopeza abana kuko biba ari ukubica mu bitekerezo kandi bikaba kwangiza ahazaza habo no kubangamira ireme ry’uburezi.

Ikibazo cy'uburiganya mu bizamini bya leta cyahagurukije REB, Intara y'Iburasirazuba ndetse n'inzego z'umutekano kugira ngo gicike.
Ikibazo cy’uburiganya mu bizamini bya leta cyahagurukije REB, Intara y’Iburasirazuba ndetse n’inzego z’umutekano kugira ngo gicike.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney, avuga ko mu izina ry’iyi ntara, batewe ipfunwe n’amanyanga yagaragaye mu bizamini by’umwaka ushize, aho abarimu bakopeje abanyeshuri, ibizamini byabo bikaba impfabusa; ariko ngo bafite ingamba zikomeye ku buryo bitazongera ukundi ndetse bakizeza ko iyi ntara izaza mu ntara zizitwara neza mu gukoresha ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2014.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza, Muhongayire Yvonne, yasabye abayobozi bagenzi be n’izindi nzego zishinzwe uburezi mu Ntara y’Iburasirazuba, gukora ibishoboka kugira ngo isura mbi biyambitse bayivaneho bakora ibyiza bashinzwe mu bizamini bya Leta kugira ngo bivaneho gukopera, gukopeza ndetse n’ubundi buriganya bwagaragara mu bizamini bya Leta.

Mu mwaka ushize wa 2013, ibizamini by’abana basoza amashuri abanza basaga 1700, byagaragayemo uburiganya bigirwa impfabusa, bituma abo bana bose batabasha kujya mu mashuri yisumbuye. Abenshi muri aba bana ni abo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri iyi Ntara kandi hiyongeraho abandi barenga 100 basozaga ibyiciro byombi by’amashuri yisumbuye bafatiwe mu bikorwa byo gukopezwa n’abarimu, na bo ibizamini byabo bikaba impfabusa.

Iyi nama yitabiriwe n'inzego zose zifite mu nshingano imikorere y'ibizamini bya Leta.
Iyi nama yitabiriwe n’inzego zose zifite mu nshingano imikorere y’ibizamini bya Leta.

Abitabiriye iyi nama, bemeranyije ko gukopeza umwana mu kizamini ari ukwica ahazaza he n’ah’igihugu, bityo biyemeza gukora ibishoboka kugira ngo uburiganya nk’ubwo bucike.

Iyi nama yahuje ishami rishinzwe ibizamini mu kigo REB ndetse n’Intara y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, abayobozi ba Polisi mu turere tuyigize, abashinzwe uburezi mu turere, ndetse n’abashinzwe uburezi ku rwego rwa buri murenge byo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka wa 2014, biteganyijwe kuva tariki ya 21 kugeza 23/10/2014 naho iby’iby’ibyiciro byombi y’amashuri yisumbuye bikazaba kuva tariki ya 29/10 kugeza 3/11/2014.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byaba ari byiza cyane kuko hari igihe iyi ntara yavugwagamo cyane gukopera no gukopeza , kandi mubyukuri biri mubintu bidindiza ubumenyi bwabana ndetse nubushobozi bwabo bwo kumva ko yagira icyo yikorera we ubwe kugiti cye kigashoboka, no mubuzima busanzwe aba yumva ibintu byose batrisha

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

gukopeza abana bshire kuko bituma uwana atsinda atazi ibyo ari byo akanazamukana ubuswa bwinshi maze bigatuma adatanga umusaruro cg se bigatuma umuntu wiyigiye adatsinda kubera ko abandi bamurushije kubera ubutiriganya

makombe yanditse ku itariki ya: 3-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka