Imyigishirize yifashisha terefoni itanga icyizere ku ireme ry’uburezi bwo mu mashuri abanza

Mu gihe umushinga uteza imbere gusoma kwandika no kubara, L3 “Litteracy, Language and Learning”; ufasha ibigo by’amashuri abanza mu buryo bushya bwo gutanga amasomo hifashishijwe terefone uvuga ko terefone ari imwe mu mfashanyigisho zatuma uburezi bugira ireme, abarezi bo mu mashuri abanza na bo bemeza ko kwifashisha amasomo yafatiwe kuri terefoni mu kwigisha, bifasha abana gukurikira neza amasomo.

Mu mwaka wa 2011, uyu mushinga ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, watangije gahunda yo kwigisha amasomo yose atangwa kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa kane hakoreshejwe ingero z’amasomo yafatiwe muri telefoni.

Umwarimu afatanya n'abanyeshuri gukurikira isomo kuri terefone.
Umwarimu afatanya n’abanyeshuri gukurikira isomo kuri terefone.

Mu gutanga amasomo kuri terefoni, umwarimu afungura isomo riba ryarafatiwe kuri “memory card” ya terefoni, maze agafatanya n’abanyeshuri kurikurikira, bakora ibyo babwirijwe n’umwarimu uri muri terefoni.

Abarezi bahamya ko iyi gahunda ituma abanyeshuri bakurikira kubera amatsiko y’ibivugirwa kuri terefoni.

Nizeyimana Thimotee, umurezi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busanza ruri mu Murenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, agira ati “Bitewe n’uko iyi gahunda iba irimo utuntu duteye amatsiko umwana, usanga umwana wese agenda akunda isomo”.

Amasomo atangirwa kuri terefoni kandi afasha abarezi kumenya imivugirwe n’imitangire y’amasomo kuko na bo bakurikira amasomo atangwa n’umwarimu wo muri terefoni.

Musabe Marie Claire, Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Kinyambi, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, we avuga ko bifasha abarimu kunoza imivugire y’ururimi rw’Icyongereza bakabona uko babibwira abana.

Abanyeshuri usanga babyishimiye kandi banafite ubushake bwinshi mu gukurikira isomo.
Abanyeshuri usanga babyishimiye kandi banafite ubushake bwinshi mu gukurikira isomo.

Cyakora, hari aho abanyeshuri basigana na terefoni ku buryo bashobora gutakara mu masomo. Kuri iyi ngingo, Umuhuzabikorwa w’umushinga L3, Ndahayo Protogene, avuga ko abarimu bashobora kwifashisha gahunda y’amasomo isanzwe. Ati “Icyiza kirimo ni uko amasomo anyura kuri terefoni akenshi aragaruka bakongera bakabyigira mu isomo ritanyuze kuri terefoni”.

Uretse guteza imbere gahunda yo kwigira kuri terefoni, umushinga L3 utanga ibitabo byo gusoma ku banyeshuri biga mu bigo 2478 bya Leta n’ibifashwa na Leta mu rwego rwo kubatoza umuco wo gusoma.

Ibi, ngo bikaba bikorwa mu rwego rwo gukemura ikibazo cyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe RTI (Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bintu byose biteza imbere imibereho y’abantu) muri 2011 bwagaragaje ko 15% by’abanyeshuri barangiza umwaka wa 3 w’amashuri abanza baba batazi gusoma Ikinyarwanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka