Impamyabumenyi z’abakora ibizamini ubu zizaba zihuje imyirondoro n’indangamuntu - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangiye gusaba abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, kujya bitwaza indangamuntu kugira ngo bigabanye amakosa yo kudahuza imyirondoro iba ku ndangamuntu n’impamyabumenyi zabo (diplome/certificate).

Minisitiri Gaspard Twagirayezu atanga ibizamini bya Leta muri GS Shyorongi muri Rulindo
Minisitiri Gaspard Twagirayezu atanga ibizamini bya Leta muri GS Shyorongi muri Rulindo

Ni ku nshuro ya mbere iyi gahunda ikozwe, nyuma y’uko hari benshi batajya bahabwa impamyabumenyi zabo, bitewe n’uko baba baranditse amazina n’indi myirondoro bidahuye kuri izo nyandiko zombi.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, yabisobanuye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, mu gutangiza ibizamini bisoza umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Abakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye (bigaga mu mwaka wa gatatu) baragera kuri 127,469 harimo abahungu 56,826 n’abakobwa 70,643.

Abakoze ibisoza amashuri yisumbuye (umwaka wa gatandatu) baragera kuri 47,579, harimo abahungu 21,643 n’abakobwa 25,936, mu gihe abakoze ibizamini byanditse bisoza amashuri y’imyuga (TVET) ari 21,338, harimo abahungu 11,488 n’abakobwa 9,850.

Umunyamabanga wa Leta yavuze ibidasanzwe byaranze ibizamini bya Leta bisoza uyu mwaka wa 2021/2022, birimo kuba harakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwandika abakandida, ndetse ko hifashishijwe indangamuntu ku basoje amashuri yisumbuye.

Minisitiri Twagirayezu yagize ati "Twagerageje kubasaba indangamuntu zabo kugira ngo tugabanye amakosa yabonekaga mu buryo abanyeshuri bandika amazina yabo, ibi bizadufasha mu gutanga ’certificates’ (diplome) vuba cyane bishoboka, kuko twizera neza ko ubu dufite amazina yanditse neza."

Mu bindi bishya byaranze ibizamini by’uyu mwaka ngo harimo ikoranabuhanga rihuza uburyo ibizamini bikosorwa, uburyo amanota yandikwa n’uko ashyirwa mu byiciro, mu rwego rwo kugabanya amakosa y’abashobora kubikosora nabi, kwiba amanota cyangwa kuyahindura.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko banahinduye uburyo bwo kubara amanota, kuko ngo bashyize mu cyiciro kimwe ay’abarangije amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga.

Avuga ko ibi bizakuraho urujijo rw’aho abantu babonaga uwagize amanota menshi nyamara ngo ari we wa nyuma, ahandi uwagize amanota make bakavuga ko ari we wa mbere.

Ibi ngo bizasobanurwa neza mu minsi iri imbere n’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzatubarize ku bijyanye na buruse bavuga ko zihabwa abarimu bigisha mu mashuri abanza baba bamaze imyaka itatu mu kazi Niba bihita bikorwa Koko iyo myaka ikirangira. Murakoze

Harindimana Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka