Imitsindire y’umwana mu bizamini bya Leta ngo ni uruhererekane rw’abantu bane

Umuyobozi wa Wisdom School, ishuri ryaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kigali Parents School mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, yemeza ko imitsindire y’umwana ituruka ku bantu batandukanye barimo umwana, umubyeyi, umwarimu n’ishuri ubwaryo.

Semana Gisubizo Yves w’imyaka 14 wabaye uwa kane mu gihugu cyose n’amanota 5 yigaga kuri Wisdom School, ishuri riri mu Mujyi wa Musanze, Akarere ka Musanze. Imyanya itatu ya mbere yegukanye n’abanyeshuri ba Kigali Parents School ari bo Mugisha Abdulkarim, Karenzi Manzi na Ian Mucyo.

Semana waje ku mwanya wa kane mu gihugu yagize ati “byanshimishije cyane mbega byandenze muri make. Ndashaka kuvuga ko nishimye cyane cyane”.

Umuyobozi wa Wisdom School yemeza ko imitsindire y'abana igirwamo uruhare n'abantu batandukanye.
Umuyobozi wa Wisdom School yemeza ko imitsindire y’abana igirwamo uruhare n’abantu batandukanye.

Umuyobozi wungirije ukuriye ibizamini muri REB, Emmanuel Muvunyi, atangaza ibyavuye mu bizamini tariki 12/01/2015, yirinze gutangaza ibigo byatsindishije abanyeshuri babaye aba mbere ngo kubera uburyo ibitangazamakuru byagaragaje ayo mashuri ko ashoboye kandi bishoboka ko ari abanyeshuri ubwabo baba bakoze cyane.

Ariko, Umuyobozi wa Wisdom School, Nduwayesu Elie si ko abibona. Agaragaza ko imitsindire y’umwana ishingiye ku ruhare rw’umwana, umubyeyi n’ishuri ni byo asobanura akoresheje imvugo-ngereranya y’amafunguro ahabwa n’umwana.

Ati “Umunyeshuri ni umwana ugomba kugaburirwa ariko iyo ugabiriwe, uburyo umubiri wawe utunganya ibyo ugaburiwe. Ariko uko ugaburiwe indyo yuzuye umubiri wawe uzabona ibikwiye.

Uvuze ngo ni umwana ukora wenyine, njye simbona ko ari byo ahubwo nk’uko wabivuze ishuri ubwaryo, umwana, umwarimu umugaburira n’umubyeyi umuha inama abo bose iyo ubashyize hamwe babyara ikintu kizima ntabwo uruhande rumwe rwakora njye simbyemera gutyo”.

Semana wabaye uwa kane mu gihugu na papa we Harelimana Viateur.
Semana wabaye uwa kane mu gihugu na papa we Harelimana Viateur.

Umuyobozi wa Wisdom School atangaza kandi ko abanyeshuri 120 bose bigaga kuri iryo shuri batsinze hafi ya bose bafite amanota ari mu cyiciro cya mbere (grade one), ngo umwaka utaha bifuza kuza ku mwanya wa mbere.

Harelimana Viateur, umubyeyi wa Semana avuga ko yigaga mu mashuri asanzwe mu Karere ka Burera abona umwana we ari umuhanga cyane asanga byaba byiza amuzanye mu ishuri rikomeye.

Ashimangira ko kwegera cyane umwana ari ngombwa kugira ngo abashe gutsinda neza mu ishuri mu gihe ababyeyi uyu munsi babaye baterera iyo.

“Ababyeyi muri iki gihe usanga batita ku bana babo, icya mbere ni uko umwana mugirana ubumwe akabona ko muri kumwe, ukaganira nawe akiri mutoya ukumva ibyifuzo bye aho afite intege nke ukamufasha, yaba agiye kurangara ukamukebura,” Harelimana.

Abanyeshuri ba Wisdom School babonye Grade ya mbere n'amanota atandatu.
Abanyeshuri ba Wisdom School babonye Grade ya mbere n’amanota atandatu.

Yunzemo ati “Ababyeyi b’iki gihe usanga ari terera iyo ugasanga abana bararerwa n’abayaya burya nta wundi wakurerera umwana wabyaye burya gushaka ubuzima ni ko bimeze. Icyo nasaba ababyeyi ni ukwegera abana babo bakumva aho bafite intege nke bakabafasha”.

Semana yemeza ko azi cyane imibare, akaba yifuza kuzaba umupilote. Amashuri yisumbuye agiye kuyakomereza mu Iseminari Nto ya Nkumba mu Karere ka Burera. Uyu mwaka abana basoza amashuri abanza batsinze ku kigereranyo cya 84.5%, biteganyijwe ko bazatangira amasomo tariki 26 uku kwezi.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka