Ibitabo n’ibikoresho bya laboratwari ntibihagije mu mashuri yisumbuye y’icyitegererezo muri siyanse

Ubwo komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko yasuraga amashuri yo mu Karere ka Huye y’icyitegererezo mu kwigisha siyanse, ku itatiki ya 13/2/2014, yasanze mu mbogamizi aya mashuri afite harimo ibitabo bikeya no kutagira ibikenewe byose muri laboratwari.

Amashuri y’icyitegererezo aba badepite basuye ni Ste Mary’s High School Kiruhura n’Urwunge rw’amashuri rw’Indatwa n’Inkesha abantu bakunze kwita GSOB.

Aha hose basanze ibitabo byo kwifashishwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bihagije, nyamara byagera mu cyiciro cya kabiri bikaba bikeya kandi ibi bigo byitwa iby’icyitegererezo kubera amasomo bitanga mu cyiciro cya kabiri.

Ibikoresho byo muri laboratwari na byo hari ibibura: n’ubwo hari igihe abarimu birwanaho bakagira ibyo bikorera kugira ngo babashe gutanga amasomo uko bikwiye, ngo hari ibikoresho bihenda cyane ibi bigo bidafite. Ibi bituma hari amasomo amwe n’amwe atigishwa kubera kubura ibi bikoresho bya ngombwa.

N'ubwo iyi nzu isanzwe yifashishwa nka laboratwari mu ishuri ryisumbuye rya Kiruhura, ni iyo kwifashisha si inzu ikwiye.
N’ubwo iyi nzu isanzwe yifashishwa nka laboratwari mu ishuri ryisumbuye rya Kiruhura, ni iyo kwifashisha si inzu ikwiye.

Abarimu rero bifuza ko n’ubwo ibi bikoresho bihenze, kubibona bikaba bisaba kubigura kuri komande hanze y’igihugu, byari bikwiye kuboneka kugira ngo barusheho gutanga ubumenyi bujyanye na porogaramu iba yateganyijwe.

Ibibazo by’umwihariko kuri buri kigo

Uretse ibibazo ibi bigo bihuriyeho, hari n’iby’umwihariko kuri buri kigo. Kuri Ste Mary’s High School Kiruhura ntibagiraga aho abanyeshuri bifashishiriza mudasobwa ndetse na laboratwari (ahifashishwa ni inzu zisanzwe zitabugenewe). Icyakora izi nzu zombi ziri kubakwa.

Ku ikubitiro iki kigo cyakiraga abana b’abakobwa gusa. Ibi bituma usanga aho gucumbikira abanyeshuri b’abahungu ari hatoya: ibitanda biracucitse. Ikiri amahire ni uko hagirirwa isuku. Umuyobozi w’iki kigo atekereza ko babonye inkunga yo kubaka aho abahungu barara byabafasha.

Ikindi kigaragara ni uko abanyeshuri bo kuri iki kigo batagira ibibuga bihagije byo gukiniraho. Icyakora, ngo kuba hepfo y’ishuri ryabo hari ikibuga cy’umupira cy’Akagari ka Kiruhura, hakaba hari n’ibibuga bihagije byo gukiniraho mu kigo RAB na cyo kiri hakurya y’ishuri ryabo, bituma babasha gutsinda imikino mu marushanwa hagati y’ibigo.

Iyi nzu ni yo izabamo laboratwari n'aho abanyeshuri bazajya bakoreshereza mudasobwa mu ishuri ryisumbuye ry'i Kiruhura.
Iyi nzu ni yo izabamo laboratwari n’aho abanyeshuri bazajya bakoreshereza mudasobwa mu ishuri ryisumbuye ry’i Kiruhura.

Muri iki kigo banafite ikibazo cy’amazi: ayo bakoresha bayazamura mu kabande kari hafi y’ishuri hifashishijwe imashini ikoresha mazutu.
Naho mu Rwunge rw’amashuri rw’Indatwa n’Inkesha, abanyeshuri bagaragaje ko batishimira kuba hari igihe bafatirwa ibyemezo bibareba batabanje kubigishwaho inama, urugero nko kuba kantine y’ikigo yarafunzwe.

Abanyeshuri banifuje ko mu gusobanurirwa gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bajya bashyirwa mu byiciro hakurikijwe imyaka yabo kuko bose batanganya amakuru ku mateka y’igihugu.

Ngo usanga hari ibyo abakuru basanzwe bazi nyamara abatoya (urugero nk’abiga mu mwaka wa mbere) nta na gito bazi, ku buryo kubigishiriza hamwe bituma hari ibyo abatoya batumva.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka