Ibigo byigisha ubumenyi ngiro birasabwa kugira uruhare mu iterambere ry’agace bikoreramo

Ubwo yasuraga ikigo cya Tumba college of Technology giherereye mu karere ka Rulindo, tariki 08/02/2013, Minisitiri w’Uburezi yasabye ko ikigo nk’iki kigisha ubumenyi ngiro cyakagombye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bityo ibyo bigisha bikagirira abaturage umumaro.

Minisitiri Biruta yagize ati “Ibikorwa bikorerwa muri iki kigo ni ibintu umuturage aba akeneye mu buzima bwa buri munsi. Urugero nabonye ibicanwa bikoranye ubuhanga bitangiza ibidukikije, kandi bikagabanya gukoresha ibicanwa byinshi. Ibi byose twabiganiriyeho kandi bizatanga umusaruro ku baturage batuye mu nkengero z’iki kigo.”

Minisitiri w’uburezi yeretswe byinshi mu bikorerwa muri iki kigo, anabwirwa ibibazo bitandukanye biri muri iki kigo, birimo kuba bakeneye umuhanda ugera ku kigo, kuko uhari utameze neza.

Abarimu bo muri Tumba College of Technology mu kiganiro na Minisitiri w'uburezi.
Abarimu bo muri Tumba College of Technology mu kiganiro na Minisitiri w’uburezi.

Yijeje ubuyobozi bw’iki kigo ko minisiteri y’uburezi igiye gukoresha ibishoboka byose ,ibi bibazo bigakemuka mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’ikigo Tumba College of Technology, Gatabazi Pascal, yagize ati “Twashimishijwe cyane n’uruzinduko rwa minisitiri, yaduhaye impanuro, hatanzwe ibibazo byinshi kandi bimwe yabashije kubisubiza,n’ibindi byasigaye yatwijeje ko bigiye gukemuka vuba”.

Mu nama Minisitiri w’uburezi yagiriye ubuyobozi bwa Tumba College of Technology harimo kugeza ku baturage baturanye ubumenyi bigisha nabo bukabagirira akamaro.

Yakomeje avuga ko hari imbogamizi z’imyumvire y’abaturage, imbogamizi z’umuhanda udatunganyije ugasanga n’abaturage bakagombye kuza kwiga ubumenyi batabashije kuhagera.

Minisitiri w'uburezi n'abakozi ba Tumba College of Technology.
Minisitiri w’uburezi n’abakozi ba Tumba College of Technology.

Ikindi kibazo bafite ngo ni icy’uko bashaka kwagura ikigo bityo bakaba basaba ubuyobozi ko bwabafasha kubona uko bishyura abaturage bashaka kugurira aho bazubaka.

Ikigo Tumba College of Technology kigamo abanyeshuri 600, mu ma shami atatu: computer science, Electronics na telecommunication n’ibijyanye n’ingufu (altenative energy).

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka