Huye: Maraba barashima ko begerejwe amashuri y’incuke

Ababyeyi bo mu murenge wa Maraba ho mu karere ka Huye barishimira ko abana babo basigaye bitabira amashuri y’incuke kuko ubu yabegerejwe bityo bakaba batagifite impungenge z’uko abana babo bagira impanuka mu nzira cyangwa ngo babe baruha bakora urugendo rurerure bagana ku mashuri.

Umwe muri aba babyeyi Mukangarambe Angelique agira ati “Kugira amashuri hafi byaradufashije cyane kuko ubu ntitugihangayika ngo abana bagiye kwiga kure cyangwa ngo hari impanuka runaka bashobora guhura nazo kuko amashuri aratwegereye”.

Nubwo ariko aba babyeyi bemeza ko aya mashuri abegereye ngo kubwabo byaba byiza babashije kwiyubakira aya amashuri kuburyo yaba agenewe incuke gusa dore ko ngo ayo bakoresha ari ayo batizwa.

Ushinzwe uburezi mu murenge wa Maraba, Kabera Jean de Dieu, yadutangarije ko kugira ngo abana babe bitabira kujya muri aya mashuri y’incuke ari uruhare rw’ababyeyi ndetse ko ari nabo bazakomeza kugira uruhare mu kongera aya mashuri.

Ati “Ubusanzwe ababyeyi muri uyu murenge baritanga, bagira uruhare rugaragara mu burere bw’abana ku buryo n’amashuri y’abana nibatekereza ku yubaka bazabikora kandi natwe tuzabaha ubufasha nk’uko dusanzwe dufatanya”.

Muri uyu murenge wa Maraba ubu habarirwa amashuri y’incuke agera kuri arindwi, ubwitabire bw’abana nabwo bukangana na 80%.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka