Huye: Ishuri rya Autonome ryeguriwe Imanzi Investment Group

Uretse kuba ari abacuruzi, Imanzi Investment Group biyemeje no gukora ibikorwa bijyanye n’ubuzima ndetse n’uburezi. Ni na yo mpamvu guhera tariki 30/08/2013, ubu ishuri Autonome riri mu biganza byabo.

Nk’uko byavuzwe na Rwabutogo Damas, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iri shuri, ubwo yarishyikirizaga Imanzi Investment Group kuwa 30/08/2013, ngo kuri ubu nta nyira ryo uzwi ryagiraga. Icyakora, amazu rikoreramo ni aya Kaminuza y’u Rwanda.

Ngo ryashinzwe n’itsinda ry’abantu bari biyise “les batisseurs”mu mwaka wa 1995, ariko kubera imirimo itandukanye baje kugenda batatana, ku buryo nta nyira ryo uzwi ryari rikigira: ryari mu biganza by’ababyeyi baharerera, bagenda bahinduka uko imyaka isimburana.

Imanzi Investment Group, nk’umuryango uhuriwemo n’abakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, basabye Kaminuza amazu iri shuri rikoreramo, maze irayabaha. Na bo rero, ngo kubera ko banashaka guteza imbere uburezi, bahisemo gukomezanya n’iri shuri, ariko bakaba bashaka kurishoramo amafaranga, maze bakariteza imbere.

Shema Jean Bosco, umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi y’Imanzi Investment Group, ati “turashaka gukora ku buryo iri shuri riba iry’icyitegererezo mu burezi. Dufite gahunda yo kurigira ishuri mpuzamahanga”.

Kugira ngo ibyo bishoboke, barateganya kuzasaba Kaminuza ubwaguriro bwaryo, dore ko aho ryubatse ari ku butaka bwa Kaminuza, kandi n’ubutaka burikikije bukaba na bwo ari ubwa Kaminuza.

Bazubaka rero inyubako nshya, kandi ngo n’abarezi barikoreramo bazajya bahugurwa ku buryo bazatanga uburezi bufite ireme.
None ko iri shuri ryari ryarabuze abanyeshuri, igiha Imanzi icyizere cyo kuzabona abanyeshuri bahagije ni iki kandi amashuri yisumbuye y’ubuntu (12ybe) ntaho yagiye?

Umwe mu banyamuryango b’Imanzi ati “kugira ngo ishuri ryigenga ribone abaryigamo kuri iki gihe, cyane cyane mu mashuri yisumbuye, ni uko riba rifite umwihariko. Uwo ni wo tuzashyiraho.”

Ishuri autonome ryari mu marembera

Nubwo iri shuri ryigeze kuba rikunzwe n’ababyeyi cyane rigishingwa, muri iki gihe Imanzi barifashe ryari rifite ibibazo by’amikoro. Ibyo ahanini bigaterwa n’uko umubare w’abaryigamo ugenda ugabanuka.

Rwabutogo ati “umubare w’abanyeshuri bacu wagendaga ugabanuka uko imyaka isimburana. Kuva aho 9ybe ndetse na 12ybe zatangiriye, urebye nta banyeshuri bahagije twari tugifite mu mashuri yisumbuye.”

Nta biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) bari bakigira. Mu ishami rya biochimie rihari nta banyeshuri bari bafite mu mwaka wa kane. Muwa gatanu na ho hari 12, naho muwa gatandatu hari 26.

Urebye abanyeshuri bari babafite mu ishuri ry’inshuke kuko ririmo abanyeshuri 27 ndetse no mu mashuri abanza kuko kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatandatu hari 141.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ishuri Autonome kandi ati “tumaze kubona ibyo byose twari twafashe ingamba zo kuvugurura aho abanyeshuri bigira, tugashaka n’ibikoresho byo kwifashishwa n’abanyeshuri cyane cyane mu ishuri ry’inshuke. Gusa ntibyari byoroshye kubera ubushobozi bwagiye bugabanuka.”

Icyo yishimira rero, ni uko Imanzi batabasabye kujya gukorera ahandi nk’ishuri, ahubwo bakiyemeza gukorana na bo kugira ngo barivugurure. Kandi ubwo Imanzi bafite ubushobozi, azi ko bizashoboka.

Na none kandi, n’ubwo Autonome rigiye mu biganza by’Imanzi Investment Group, n’ubundi abenshi mu bari basanzwe barihagarariye ni abanyamuryango b’Imanzi, kuko ari abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka