Huye: Abayobozi b’ibigo by’amashuri barasabwa kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr. Harebamungu Mathias, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri kubera ko ngo byagaragaye ko hari abayobozi b’ibigo bibera mu byabo ku buryo usanga batakiba mu bigo bayobora.

Mu nama Dr. Harebamungu yagiranye n’abashinzwe uburezi ndetse n’abahagarariye ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga yo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru tariki 11/10/2012, yabasabye abajya kwiga muri Uganda cyangwa muri Kenya, kwigira hafi kugirango bakomeze bakurikirane ibigo bayobora.

Yagize ati “Ntidushaka abayobozi bata ibigo bayobora. Niba mushaka kwiga muzige hafi, ariko mukore akazi muhemberwa naho ubundi abata ibigo baragiye kwigira kure tuzabasimbuza abandi bashaka kurerera igihugu kandi babifitiye umwanya.”

Na none kandi, Minisitiri Harebamungu yibukije aba abayobozi ko bagomba gukurikirana abana bo mu bigo bayobora ntibate ishuri, kandi ko mu bihe biri imbere bazajya bababazwa. ]

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi aganiriza abarezi bo muri Gusagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi aganiriza abarezi bo muri Gusagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.

Yunzemo agira ati “Ibigo tuzasanga bisigaranye abana bakeya tuzabihagarikira inkunga igenerwa abanyeshuri (capitation grant ndlr) kuko abana baba bavuye mu mashuri Leta ibatangaho amafaranga kandi badahari.”

Na none kandi, ngo ntihazagire abongera kwaka amafaranga y’impapuro kandi mu nkunga Leta igenera ibigo by’amashuri n’ay’ibikoresho arimo. Yemwe ngo nta n’uwemerewe kwirukana abana ngo kubera ko batatanze amafaranga y’agahimbazamusyi kagenerwa abarimu.

Minisitiri yakomeje agira ati “ibi biri mu bituma abana bata ishuri. Nihagira uwo twongera kumva ko yatse bene aya mafaranga y’impapuro, cyangwa akirukana umunyeshuri utatanze amafaranga y’agahimbazamusyi, azafatirwa ibihano byo ku rwego rw’akazi.”

Abari bitabiriye iyi nama kandi baganirijwe ku bijyanye n’aho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 igeze ishyirwa mu bikorwa, basobanurirwa ibijyanye na gahunda yo kwigisha ubumenyingiro na tekinike, bakangurirwa ibijyanye n’amategeko mashya y’uburezi, banahabwa impanuro ku bijyanye n’imyigishirize n’imitsindire mu bigo by’amashuri.

Abayobozi b’ibigo kandi basabwe kuzasobanurira abo bayobora ibijyanye na gahunda yo kwihesha agaciro.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imyiryane n’amarangamutima ni byo biganje mu mashuri,cyane cyane abanza, aho abayobozi bari ku ruhambe rw’ibyo bikorwa bigayitse. mwabagira nama ki? icyakoze,usanga babifashwamo n’abayobozi b’inzego za leta basangira capitilation!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

rugamba faustin yanditse ku itariki ya: 23-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka