Huye: Abayobozi b’amashuri barasabwa kongera imbaraga mu myigire y’abana

Mu gihe hasigaye igihe kitari kinini ngo abanyeshuri barangiza amashuri abanza n’ayisumbuye bakore ibizamini bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Huye barasabwa kongera imbaraga mu migendekere myiza y’imyigire y’abana kugira ngo bazabashe gutsinda neza muri uyu mwaka.

Nk’uko byagaragarijwe abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abashinzwe uburezi mu mirenge igize aka karere, mu nama bagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Niwemugeni Christine, kuri uyu wa 19/8/2014, ngo imitsindire y’abanyeshuri mu mwaka ushize ntiyari ishamaje cyane.

Mu bizamini bya Leta by’umwaka ushize wa 2013, abana barangije amashuri abanza babashije gutsinda mu karere ka Huye ni 82% gusa, kandi impuzandengo (moyenne) y’igihugu cyose yari 84,2%. Naho ku banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ababashije gutsinda ni 88% ku mpuzandengo y’igihugu cyose ya 85,1%.

Zimwe mu mpamvu ngo zituma abana badatsinda ku rugero rwifuzwa, hari ukuba hari abakunda gukererwa cyangwa se bagasiba ishuri, bamwe babitewe n’ababyeyi cyangwa bagiye gushakisha amafaranga kuko baturuka mu miryango ikennye.

Ku rundi ruhande, ngo hari abarimu bakora nabi. Uku gukora nabi ngo hari igihe kugaragarira mu gukererwa ndetse no gusiba ku mpamvu zidasobanutse, cyangwa abarimu bagaha abanyeshuri imikoro nyamara ntibayikosore.

Ngo hari n’abakora nabi babitewe no kugaya umushahara bakaba ba bandi bavuga ngo “Leta ikubeshya ko iguhemba nawe ukayibeshya ko uyikorera”.

Nk’umuti ku mpamvu zo gutsindwa kw’abana zituruka ku barezi babo, abayobozi b’ibigo by’amashuri bibukijwe ko buri mwarimu agomba kugira umuhigo agenderaho haba mu myigishiririze no mu myitwarire. Ngo hari amashuri amwe yari yabitangiye, ariko noneho nta bazasigara.

Abayobozi b’ibigo kandi bibukijwe ko batagomba guterera agati mu ryinyo bakirengagiza inshingano zabo zo gutuma uburezi mu bigo bayobora bugenda neza, umwarimu ugaragayeho kwitwara nabi cyangwa gukora nabi akagirwa inama byaba ngombwa akaba yanakwirukanwa aho gukomeza guhemukira abana b’igihugu.

Ku bijyanye n’ababa bagaya umushahara bigatuma bakora nabi, bagaragarijwe ko umushahara muto wa mwarimu utakabaye impamvu yo gukora akazi yiyemeje nabi, kuko ngo uwiyemeje kujya mu murimo wo kwigisha agomba kuwujyanamo urukundo n’ubwitange bwo kurera abana b’igihugu.

Na none kandi, ngo kubika imbaraga wagakoresheje aha ngo uhembwa nabi “ni ubugome n’Imana yazabaza uwitwaye atyo”.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka