Haracyashakishwa ubuhanzi n’ubugeni byaherwaho bitezwa imbere

Mu biganiro ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) kirimo gukoresha hirya ni hino mu gihugu gishishikariza urubyiruko kwitabira ubuhanzi, hakomeza kugaruka ikibazo cyo kwemeza ubuhanzi cyangwa ubugeni buzaherwaho butezwa imbere mu Rwanda.

Jerome Gasana, Umuyobozi wa WDA, atangaza ko ibitekerezo biva muri ibyo biganiro aribyo bizagirwa ishingiro mu gushyiraho ishuri rya mbere mu Rwanda ry’ubuhanzi.

Ati: “Urebye ikintu cya mbere kirimo gusa nk’aho kigorana ni ukugira ngo twumvikanire hamwe twese aho duhera … ngira ngo ubuhanzi ni bwishi, hari umuziki, hari abashushanya bakoresheje amarangi, hari abakoresha ibiti byo kubaza, hari ababumbyi, hari abaririmbyi, hari abayobora ibiganiro…”.

Mu Rwanda habayeho ishuri rimwe ryigisha ubuhanzi n’ubugeni riherereye ku Nyundo, mu karere ka Rubavu ariko ntiryatanze umusaruro ushibmishije bishingiye ku bushobozi bucye.

Ibyo byatumaga abasohokamo, uretse kuba ari bacye nta n’ubumenyi buhambaye bahavanaga. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byasubiye irudubi kuko nta n’abari bakifuza kujya kuhiga.

Ariko bitewe na gahunda ya Leta yo kuzamura ubumenyi ngiro nk’imwe mu nkingi zazamura ubukungu bw’igihugu, iri shuri ryarongeye rirabyutswa ndetse hatangira andi mashuri yigenga yigisha ibijyanye n’ubuhanzi muri Sinema no mu muziki.

Abafatanyabikorwa bitabiriye ibiganiro ku guteza imbere ubugeni n'ubuhanzi mu Rwanda.
Abafatanyabikorwa bitabiriye ibiganiro ku guteza imbere ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda.

Mu biganiro byahuje abahanzi n’abafatanyabikorwa mu buhanzi baba aba Leta n’abikorera, kuri uyu wa Gatatu tariki 30/01/2013, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Haberamungu yavuze ko n’ubwo ari ryo shuri ryonyine rijyanye n’ubugeni n’ubuhanzi, Leta igeze kure yitegura kuryagura no kuriha n’ubushobozi.

Ku kibazo cy’abarimu bakiri bacye, yatangaje ko hari intambwe iri guterwa kuko ari ibintu bigitangira muntu atahita yigereranya n’ibihugu nka Amerika. Ariko akemeza umuhanzi ubyfitemo atagombera kuminuza, kuko impano iruta amashuri kure.

Ikindi kigambiriwe muri ibi biganiro byateguwe na WDA ni ukwigisha abahanzi bakizamuka, guhanga banasigasira umuco w’u Rwanda, cyane cyane ko muri iki gihe hasigaye hagaragara kwigana ibihangano by’abandi bo hanze, bishobora kugira ingaruka mbi ku muco w’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka