Groupe Scolaire Bukomero iravugwaho kwaka amafaranga itumvikanyeho n’ababyeyi

Mu gihe bizwi ko abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 9 bagomba kwigira ubuntu, ababyeyi barerera mu rwunjye rw’amashuri rwa Bukomero mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango bahangayikishijwe n’amafaranga 4250 bakwa n’ubuyobozi bw’iri shuri.

Ibi ababyeyi babitangaje nyuma y’iminsi mike abanyeshuri batangiye igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2013. Aba babyeyi bavuga ko iyo bagiye kwandikisha abana babo ubuyobozi bw’ishuri bubaka amafaranga 4250 kandi ntayo bigenze bumvikanaho.

Ibi byatumye ababyeyi bafata icyemezo cyo kwimura abana babo babajyana ku bindi bigo bituranye n’iki ho badaca aya mafaranga.

Ababyeyi bakaba bibaza impamvu ubuyobozi bw’iri shuri buca amafaranga y’umurengera atazwi na minisiteri y’uburezi.

Umwe mu babyeyi yagize ati “dore nk’ubu abana banjye batashye nta ndangamanota batahanye ngo n’uko batatanze aya mafaranga, na n’ubu ntazo barabona baracyababaye”.

Nubwo ababyeyi bavuga ko ubuyobozi bw’ishuri bubaca amafaranga batazi, ubu buyobozi buvuga ko amafaranga buca ababyeyi baba barabyumvikanyeho.

Akimana Ernest uyobora groupe scolaire Bukomero, avuga aya mafaranga baba barayumvikanyeho n’ababyeyi bitewe n’ibibazo ikigo kiba gifite, kandi ngo baba barabyumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere.

Ngo ababyeyi banga kuyatanga ni abafite imyumvire iri hasi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwo buvuga ko nta bwumvikane bwigeze bugirana n’iki kigo ku birebana n’aya mafaranga.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagiramana Epimaque, avuga ko abana bose bagomba kwigira ubuntu nk’uko byemezwa na minisiteri y’uburezi.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo ntacyo bari bazi icyakora ngo bagiye kubikurikira, nibiba ngombwa hafatwe n’ibihano mu gihe ubuyobozi bwanze gukurikiza amabwiriza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka