Gikondo: HVP Gatagara yatangije ishuri ry’abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe

Ikigo gishinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga cya Gatagara giherereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, cyafunguye ishuri ryagenewe kwigisha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, kikabafasha kuzakurira mu muryango Nyarwanda bafite akamaro.

Iki kigo cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 19/01/2015, kizajya cyakira abana bakivuka kugeza ku myaka 12, kugira ngo bazajye mu muryango Nyarwanda bakuze, nk’uko byatangajwe na Jean Pierre Nteziryayo, umuyobozi w’iki gikorwa.

Abana bafite ubumuga bagenda bazanwa mu ishuri rya HVP Gatagara riri i Gikondo.
Abana bafite ubumuga bagenda bazanwa mu ishuri rya HVP Gatagara riri i Gikondo.

Yagize ati “Iki kigo kizajya cyakira abana mu byiciro bitatu. Ikiciro cya mbere ni uguhera ku myaka zero kugera ku myaka itandatu, abana bazajya babigisha ibintu by’ibanze mu buzima busanzwe.

Ikiciro cya kabiri kuva ku myaka itandatu kugera kuri 12, abana bazajya bareba icyo bashoboye n’icyo bashobora kuzakora nibaramuka bageze mu muryango Nyarwanda. Naho ikiciro cya gatatu kiva ku myaka 12 gukomeza tuzajya tureba ibyo bazakora mu buzima bw’ahazaza habo n’icyo bamarira umuryango Nyarwanda”.

Abandi baratangiye kwiga.
Abandi baratangiye kwiga.

Iki kigo cyatangiranye abana 61 mu gihe gifite ubushobozi bwo kwakira abana 80, kiracyafite imbogamizi yo kutagira imfashanyigisho yagenewe abafite ubumuga kuko mu burezi bw’u Rwanda ntayari ihari, nk’uko Neziryayo yakomeje abitangaza.

Theodor Mboneza, umugenzuzi w’uburezi mu kigo k’igihugu gishinzwe uburezi (REB), yatangaje ko imfashanyigisho y’abana bafite ubumuga iri gutegurwa, ariko ngo bisaba gahunda yihariye kuko babanza kureba uko abana bahagaze.

Ati “Turacyategura imfashanyigisho yihariye kuko bariya bana si nk’abana nk’abandi turicara tukavuga ngo uyu mwana yakwiga iki? Ibyo nabyo birimo birategurwa biri mu nzira. Kutazishyiraho si ukuvuga ko atari ukutabitaho ahubwo tugomba kubyirondera”.

Bimwe mu bikoresha bakoresha.
Bimwe mu bikoresha bakoresha.

Ababyeyi nabo bemeza ko amashuri nk’aya akenewe kuko bifasha abana kudahora bigunze mu ngo iwabo, kuko usanga batinya abantu bazima, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Alphonsine Uwimana ufite umwana w’imyaka itandatu ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Ati “Kugumana umwana ufite ubumuga ntago biba bitworoheye ariko iyo tubonye ishuri tubajyanamo bituma bamenya ubwenge kuko mu rugo batinya abantu ariko iyo bageze mu ishuri batinyuka bagenzi babo. Ikindi iyo ufite umwana ufite ubumuga iyo ugeze mu ishuri biguha kwihanganisha abandi babyeyi baba bafite abana bavuga ko bavutse nabi”.

Iki nacyo ni kimwe mu bikoresho bifashisha mu kurera abo bana.
Iki nacyo ni kimwe mu bikoresho bifashisha mu kurera abo bana.

Iri shuri ritaratangira imirimo yaryo hakorwaga ibikorwa bitandukanye muri iki kigo cya HVP Gatagara (Orthopedic), bijyanye no kubashakira insimburangingo no kubafasha mu bugorozi bw’imibiri yabo (Physiotherapy) n’ubundi bufasha mu burezi butandukanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

None nkumwana wumukobwa warumunyeshuri akabyara umwana ufite ubumuga bwo mumutwe ndetse uwayimuteye akamwihakana none uwo mwana mwamuha ubuhe bufasha ko yihebye bitewe nimiryango avuka mo

Alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2020  →  Musubize

HVP Gatagara ni kigo cyagiriye umuryango nyarwanda akamaro gakomeye cyane kandi nibyo kwishimirwa kuko gifasha abana ubundi kera mu muryango nyarwanda bitari byoroshye kubona ubufasha n’uburezi bwiza bujyanye n’ubumuga babana nabwo

ingabire yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

iki kigo kiziye igihe kandi turabana reb n’ababyeyi gukorana maze bikazatanga umusaruro bityo abana babana n’ubumuga bakiga nk’abandi basanzwe

gahutu yanditse ku itariki ya: 20-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka