Gatsibo: Urubyiruko ruritabira ku bwinshi amasomo y’imyuga

Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rwemeza ko kwitabira amasomo y’imyuga bizarufasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye, kandi ko mu gihe ruzaba rurangije aya masomo ruzaba rutandukanye n’ubushomeri burundu kuko ruzahita rutangira kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu bigo by’imyuga.

Ubwo Kigali today yasuraga ikigo cy’imyuga cya Gakoni (VTC/Gakoni) giherereye mu Murenge wa Kiramuruzi Mu Kagari ka Gakenke, rumwe mu rubyiruko yahasanze rwatangaje ko kwiga imyuga nta pfunwe biruteye, kuko nayo ari amasomo nk’ayandi kandi yabateza imbere.

N’ubwo hari imyuga igifatwa nk’aho ari iy’igitsina gabo gusa, urubyiruko rw’abakobwa biga imyuga itandukanye muri iki kigo ruvuga ko kuba rwiga mu myuga ubusanzwe yafatwaga nk’aho ari iy’abagabo gusa nta pfunwe na rito bibateye, kuko ngo imyuga yose ari imwe kandi ishobora guteza imbere uyize hatarebwe ko ari umukobwa cyangwa umuhungu.

WDA niyo muterankunga mukuru w'ibigo by'imyuga n'ubumenyingiro.
WDA niyo muterankunga mukuru w’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro.

Mutimawurugo Adolithe ni umwe muri uru rubyiruko rw’abakobwa, akurikira umwuga wo gukora inkweto usanzwe ufatwa nk’aho ari uw’abagabo gusa.

Agira ati “Uyu mwuga nawugiyemo nywukunze kandi mbona uzangirira akamaro mu buzima, nkaba nshishikariza n’abandi bakobwa gutinyuka gukurikira imyuga bita ko ari iy’abagabo”.

Umuyobozi w’amasomo mu kigo cy’imyuga cya VTC Gakoni, Rusagara Terence, avuga ko ukurikije umubare w’abanyeshuri iki kigo gifite, bigaragara ko urubyiruko ruri kugenda rwitabira amasomo y’imyuga kurusha mbere, gusa ngo ikibazo kigihari ni icy’ibikoresho bikiri bikeya.

Yagize ati “Urubyiruko ruragenda rurushaho kwitabira gukurikira amasomo y’imyuga ugereranyije na mbere, ariko turacyafite imbogamizi z’ibikoresho bikiri bike kuko duteganya ko kugira ngo amasomo arusheho kugenda neza byibura buri munyeshuri yagombye kuba afite icye gikoresho cyo kwigiraho, ariko kugeza ubu usanga abanyeshuri batanu bahurira ku gikoresho kimwe”.

Abanyeshuri biga mu cyigo cy’imyuga cya VTC/Gakoni bose hamwe ni 123 harimo abahungu 89 n’abakobwa 34. Iki cyigo kirimo amashami agera kuri atanu ariyo; ubwubatsi, ububaji, gusudira, kudoda no gukora inkweto.

Ibigo by’imyuga bya VTC byashyizweho muri gahunda ya Leta igamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko ariyo mu magambo y’icyongereza “National Empowerment Program (NEP), ku bufatanye na Minisiteri zitandukanye zirimo iy’ubucuruzi n’inganda ifatanyije n’urugaga rw’abikorera, iy’urubyiruko, iy’abakozi ba Leta n’umurimo n’iy’ibikorwaremezo, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA).

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko umuntu utunganya umusatsi agomba kuba umuhanga kandi igitekerezo cyanjye nuko umuntu ufite itorero ry’igihugu mushingano yategura guhugura aba kwafeli batanyuze mwitorero bagaca mwitorero bakamenya idangagaciro y’umunyarwanda kuko ntayo basi murakoze.

ABALISA pele yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka