Usibye ubumenyi bwo mu ishuri, kujyana umwana mu ishuri akiri muto bimuha amahirwe yo gukurana imigirire ibereye Umunyarwanda, nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye akarere ka Gatsibo.
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kageyo, bemeza ko usanga umwana watangiye ishuri ku rwego rw’incuke ntaho ahurira n’awatangiye akuze haba mu bwenge n’imyitwarire.
Aba baturage banagaragaza kandi impungenge z’uko aya mashuri asa n’atitabwaho bihagije, nk’aho mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki ahabarurwaga amashuri agera kuri atanu, nyamara abatuye aka gace batangaza ko hakora abiri gusa.
Ibi ngo biterwa n’uko usanga nta barimu babihugukiwe bahari, ikibazo cy’inyubako zidahagije dore ko hari n’aho bitabaza insengero.
Rutebuka Frederick ushinzwe uburezi mu karere ka Gatsibo, avuga ko usibye ubwunganizi Leta itanga nk’inshingano zayo, harimo ibikoresho n’amahugurwa ku barezi mu mashuri y’incuke, ikibazo cy’inyubako kizagenda gikemurirwa muri gahunda y’imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.
Izi nyubako ngo zigomba kandi kunganirwa n’amashuri abaturage bagerageza kwiyubakira mu midugudu no mu tugari.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|