Gatsibo: Bagiye kubona ishuli ry’intangarugero mu gihugu

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuli guhabwa uburezi bufite ireme no gufasha Abanyarwanda bafite amikoro make abana babo bagahabwa amasomo y’ubumenyi kandi mu ishuri rigezweho, akarere ka Gatsibo harimo kubaka ishuli ry’icyitegererezo ryitwa Gatsibo Model School.

Iri shuri ryubatse mu Mudugudu wa Bihinga, Akagali ka Kabarore, Umurenge wa Kabarore, ryatangiye kubakwa uyu mwaka ku nkunga ya Plan International Rwanda rikaba rigomba kuzura ritwaye amafaranga angana na miliyoni 400 y’u Rwanda.

Habarurema Isaie, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, avuga ko iri shuri rizagirira abaturage b’Akarere ka Gatsibo akamaro kanini n’igihugu muri rusange mu buryo butandukanye.

Icya mbere ngo kubera urwego iri shuri rizaba ririho, ngo hazaba hari n’abarezi bafite ubumenyi buhagije cyane mu masomo ya Siyansi, nyamara ubundi hari abafataga urugendo bajya gushaka aho bigira aya masomo kandi naho rimwe na rimwe ugasanga aho bagiye nta bikoresho bya Laboratoire bihari bihagije kandi banatwaye ababyeyi babo amafaranga menshi.

Iri niryo shuli ry'intangarugero Gatsibo model school.
Iri niryo shuli ry’intangarugero Gatsibo model school.

Nubwo nta mubare w’amafaranga wari wagaragazwa ku munyeshuli uzemererwa kwigira muri ishuli, ngo rizakira abana baturutse mu byiciro byose by’Abanyarwanda bigendeye kuri politiki y’igihugu y’uko buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga.

Iri shuri riri ku buso bwa hegitari 5, imiryango 12 yari ihatuye ikaba yarahawe ingurane ku butaka bwayo ndetse n’ibikorwa bahakoreye bingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 47 nabo barekura ubutaka bungana na hegitari 6.9.

Gatsibo Model School izigwamo n’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa bose bazaba bagaragara ko bashoboye amasomo ya siyansi. Ni ishuri rigaragara neza haba inyuma n’imbere kuko ari inzu 2 zigerekeranye.

Muri gahunda ngo rizakomeza kwagurwa mu rwego rwo kongera umubare w’abanyeshuri biga amasomo ya siyansi. Biteganijwe ko rizatangira kwakira abanyeshuri mu mwaka w’amashuri utaha wa 2015.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka