Gatsibo: Abanyeshuri batarabona ibigo bahangayikishijwe no gucikanwa n’amasomo

Abanyeshuri bo mu Karere ka Gatsibo barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bakaba batarabona ibigo bakomerezaho nyuma yo gusaba ko bahindurirwa aho bari bashyizwe, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko amasomo ari kubacika.

Niyotwagira Priscille, umwe mu banyeshuri batarabona ibigo byo kwigaho, avuga ko mbere yari yoherejwe kwiga ku kigo cya G.S Nyagahanga n’ubwo ataricyo kigo yari yasabye, ngo hashize iminsi bamwizeza ko azasohoka ku rutonde rw’abahawe ibigo ariko na n’ubu ntaribona.

Agira ati “Njye na n’ubu sindabona ikigo, ikigo umuntu yasabye sicyo bamuha ahubwo ukisanga wahawe ikindi kigo kiri hanyuma y’icyo wari wahawe mbere, aho gukemura ibibazo birakomeza kwiyongera, kandi niko turushaho gucikwa n’amasomo kuko abandi baratangiye”.

Bamwe mu banyeshuri bireba ku ma lisiti bakibura abandi bakibona.
Bamwe mu banyeshuri bireba ku ma lisiti bakibura abandi bakibona.

Ushinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo, Rutebuka Frederic, avuga ko n’ubwo abanyeshuri bakiri benshi ku biro by’akarere, ngo byose biterwa n’abana baba barasabye ikigo kimwe ari benshi bijyanye n’ibyifuzo byabo, kandi akaba ari ikigo kiba gifite imyanya ibaze cyemerewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB).

Rutebuka akomeza avuga ko abana bongeye guhabwa ibigo bitajyanye n’ibyifuzo byabo nta kundi byagenda bagomba kujya aho boherejwe kuko nta yandi mahitamo.

Umuhire Rosine, umwe mu babyeyi Kigali Today yasanze ku biro by’ushinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo yaje kwinginga ngo umwana we ahabwe ikigo, avuga ko yamaze kugurira umwana we ibikoresho byose kandi umwana we akaba yari yanatsinze neza ariko bamuha ikigo ativuza.

Ati “Njye umwana wanjye yaratsinze bishimishije ariko ikigo yahawe ntabwo gihuye n’amikoro yanjye, twasabye ko abana bacu bahindurirwa barabitwemerera none n’ababishinzwe urabona ntacyo babikoraho kuko maze icyumweru kirenga nsiragira hano ku karere, dukeneye kurenganurwa”.

Kigali Today yifuze kumenya abana barangije icyiciro rusange batarabona ibigo byo kwigaho mu Karere ka Gatsibo, abashinzwe uburezi bavuga ko batarakora icyegeranyo neza ngo bamenye umubare wabo. Ni mu gihe nyamara abandi bamaze ibyumweru bibiri batangiye amasomo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka